Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Massad Boulos, intumwa ya Trump
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku birebana na Afurika, Massad Boulos, byagarutse ku rugendo rwo kwimakaza amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko u Rwanda rugifite ubushake n’umuhate kugira ngo amahoro n’umutekano bigerweho mu buryo burambye.
Boulos yaherukaga mu Rwanda muri Mata ubwo yahuraga na Perezida Kagame. Nyuma y’aho nibwo ibiganiro bigizwemo uruhare na Amerika bigamije gushakira umuti ibibazo by’u Rwanda na RDC byatangiye, ndetse nyuma hasinywa amasezerano y’amahoro.
Boulos mu mpera za Nzeri yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ibiganiro byabo byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, harimo gukurikiza neza gahunda y’ingamba z’umutekano no gufata ibyemezo bigamije guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Ati “Twanaganiriye kandi ku gukemura ibibazo byihutirwa by’ubutabazi byugarije abaturage bagizweho ingaruka n’intambara, dusuzuma no kuri gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF), irimo ibijyanye n’ingufu, ibikorwaremezo, uruhererekane rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange, ubukerarugendo n’ubucuruzi nyambukiranyamipaka, izaba umusingi w’amahoro binyuze mu kurema inyungu z’ubufatanye n’iterambere rirambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Nyuma y’ibiganiro bya Boulos na Nduhungirehe, byari byitezwe ko intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zihura zigasinya amasezerano y’ubukungu. Gusa ku munota wa nyuma, RDC yanze kuyashyiraho umukono.
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yasinywe bigizwemo uruhare na Amerika by’umwihariko Boulos, agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.
Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.
Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.
Nubwo bimeze bityo, u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko RDC isa n’igenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano, by’umwihariko gusenya umutwe wa FDLR yamaze kwinjiza mu gisirikare cyayo.

Perezida Kagame yaherukaga guhura na Boulos muri Mata uyu mwaka mbere y’uko ibiganiro by’u Rwanda na RDC bitangira bigizwemo uruhare na Amerika

Ibiganiro byitabiriwe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe n’Umuyobozi Ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Mauro De Lorenzo
