Ikoranabuhanga

Iyo ugize ikibazo ku kubomborekana kw’ingunguru irimo ubusa, nawe uba ufite ikibazo – Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko umuntu agize ikibazo ku kubomborekana kw’ingunguru irimo ubusa, na we yaba afite ikibazo, avuga ko icyiza ari ukwituriza cyangwa ukajya kure y’urwo rusaku.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, nyuma y’ubutumwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangarije mu nama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, ashinja u Rwanda uruhare mu makimbirane yo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Perezida Kagame yanditse ati “Iyo umuntu agize ikibazo ku kubomborekana kw’ingunguru irimo ubusa, na we aba afite ikibazo. Icyiza ni ukubireka bikagenda cyangwa ukayijya kure.”

Mu ijambo rye muri iyi nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi kuva kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025, Tshisekedi yibasiye u Rwanda arushinja gutera inkunga umutwe urwanya ubutegetsi wa AFC/M23.

Asa n’ubwira Perezida Kagame na we witabiriye iyo nama, Tshisekedi yagize ati “Ni twe twenyine babiri dufite ubushobozi bwo guhagarika ubu bwiyongere bw’amakimbirane. Nta rirarenga ngo dukore ikintu cya nyacyo.”

Yabaye nk’uwiyerurutsa imbere y’abateraniye muri iyo nama, avuga ko ashaka ko bumvikana bombi kugira ngo haboneke amahoro, amusaba guhagarika M23, avuga ko ishyigikiwe n’u Rwanda, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire, na we abinyujije kuri X, yatangaje ko Perezida Tshisekedi yiyerurukije imbere y’amahanga yiyerekana nk’ushaka amahoro, mu gihe ibikorwa bye bivuga ibitandukanye.

Yagize ati “Yiyambuye isoni, yiyambitse umwambaro wo gukunda amahoro, yirengagije inshuro nyinshi yakangishije gutera u Rwanda ngo akureho ubuyobozi. Ibi byakurikiwe n’ibyo akunze gukora: kwigira inzirakarengane y’amakimbirane yateje ndetse akaba yarirengagije kuyakemura.”

Nyombayire yakomeje avuga intango y’amahoro yagaragaje uyu munsi ko yazanye, bisobanuye “Guha intwaro no gufasha FDLR, umutwe w’abajenosideri, ndetse akayinjiza mu ngabo ze z’igihugu. Gushyigikira imitwe itoteza, ikica, igatwika Abanye-Congo ari bazima bishingiye ku bwoko.”

“Kwima M23 uburenganzira bwo kwitwa Abanye-Congo mu kwirengagiza inshingano zo gukemura amakimbirane. Gusaba ubufasha buri mugabane, hanyuma agahindukira akaduruvanga intambwe yose y’amahoro.”

Yakomeje avuga ko kandi ibindi akora birimo “Guha akazi abacanshuro ngo barwane intambara ze; gusiga u Rwanda icyasha avuga ko ari rwo ruteza igihugu cye kutagira icyo kimarira abaturage, mu gihe abayobozi basahura umutungo w’igihugu utagira ingano bafatanyije n’inshuti zabo n’imiryango.”

Nyombayire yakomeje yibutsa ibyavuzwe na Perezida Kagame ko “Nta mpamvu yo gutera amagambo n’abahora basubiramo ibinyoma byabo…Nta somo u Rwanda rukwiye kwigishwa ku gisobanuro cy’amahoro, twebwe twarwaniye amahoro tuzi ikiguzi cyayo.”