Ubuzima

Ni ku nshuro ya 10 bagiye guhura mu mateka! Icyo imibare yerekana mbere y’uko Amavubi acakirana na Benin

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, igiye gucakirana na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho ari ku nshuro ya 10 izi mpande zombi zigiye guhura mu mateka.

Uyu mukino wo kwishyura wo ku munsi wa 9 wo mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzakinwa ejo saa Kumi n’ebyiri muri Stade Amahoro,

Mu myaka ya vuba ibi bihugu byombi ni bwo byakinnye imikino isa n’aho yegeranye cyane. Mu mikino 9 yahuje aya makipe yombi mu mateka, Amavubi yatsinzemo ibiri, banganya 3 naho Benin itsindamo ine.

Umukino uheruka guhuza izi mpande zombi wabaye tariki ya 15 Ukwakira mu mwaka ushize muri Stade Amahoro aho Amavubi abifashijwemo na Djihad Bizimana na Nshuti Innocent yatsinze ibitego 2-1. Byari mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025.

Mbere yaho tariki ya 11 Ukwakira ho Benin yari yatsinze Amavubi ibitego 3-0 nabwo mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.

Umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 wo wakinwe tariki ya 6 Kamena mu mwaka ushize aho Benin yatsinze 1-0. Ni igitego cyabonetse ku munota wa 37 gitsinzwe na Dodo Dokou ku mupira yahawe na Jodel Dossou aho n’ubu bose bahamagawe.

Ku itariki 29 Werurwe 2023 nabwo ibi bihugu byombi byarakinnye. Ni umukino wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ikipe y’igihugu ya Benin igaragaza ko u Rwanda nta kibuga cyemewe rufite.

U Rwanda rwaje kwemererwa kwakirira mu rugo ariko nta bafana bahari kubera ko Kigali Pele Stadium itari ifite ububasha bwo kwakira abafana. Uwo mukino warangiye u Rwanda runganyije na Benin igitego 1-1.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, mu minsi micye Amavubi yakiriye ubutumwa budashimishije ko rwahanishijwe mpaga kuri uyu mukino, kuko rwakinishije Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y’umuhondo. Ayo makarika yari yayabonye mu mukino wa Senegal n’uwa Benin muri Benin.

Ku itariki 22 Werurwe 2023 kandi na bwo ibi bihugu byombi byarakinnye. Ni umukino ikipe y’igihugu ya Benin yakiriyemo u Rwanda kuri Stade del’Amitié mu gihugu cya Benin.

Icyo gihe u Rwanda ni rwo rwatangiye rufungura amazamu kuko ku munota wa 11 rwabonye igitego gitsinzwe na Mugisha Gilbert, benshi batangira gutekereza ko ruza gukura intsinzi mu gihugu cya Benin.

Ibyo Abanyarwanda bibwiraga si ko byagenze kuko umukino warangiye ibihugu byombi binganya igitego kimwe kuri kimwe kuko ku munota wa 66 Steve Moune yatsize igitego cyo kwishyura.

Muri 2013 nabwo u Rwanda rwacakiranye na Benin mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brazil. Ni umukino warangiye Benin itsinze u Rwanda ibitego bibiri ku busa mu mukino wabereye muri Benin.

Mbere yaho gato muri 2012 u Rwanda rwari rwakiriye Benin mu mukino ubanza muri  Stade Amahoro aho warangiye ari 1-1. Icyo gihe Amavubi yatsindiwe na Bokota Labama kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Karekezi Olivier.

Muri 2011 ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze ikipe y’igihugu ya Benin 1-0 cya Meddie Kagere mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye i Kigali muri 2010 aho Benin yari yatsinze 3-0.