Imikino

Inzu ya Vinicius yafashwe n’inkongi y’umuriro

Inzu ya Vinicius Junior – umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brazil na Real Madrid, akaba ariyo abamo muri Espagne, yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Iyi nzu iherereye mu gace ka La Moraleja gutuwemo n’abifite muri Espagne yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukwakira 2025.

Nk’uko ikinyamakuru Marca cyabyanditse iyi nkongi yatewe y’amashanyarazi yahereye mu gice cyo hasi cy’iyi nyubako ahari sauna. Ibikoresho byose byari muri iyi sauna byose byahiye birakongoka.

Ahagana saa Tanu ni bwo hashatswe ubutabazi ubundi ababishinzwe bajya kuzimya aho basanze imyotsi itareranga muri ‘floor’ya kabiri. Basanze ntawe irahitana cyangwa ngo imugireho izindi ngaruka, gusa ntiharamenyekana icyayiteye.

Ibi byabaye mu gihe Vinicius Junior ari mu ikipe y’igihugu ya Brazil yitegura gukina na Korea y’Epfo ejo ndetse n’Ubuyapani ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha mu mikino ya gicuti.

Ubwo imodoka zibishinzwe zajyaga kuzimya inkongi yibasiye inzu ya Vinicius