AmakuruUbumenyi

Abajura bibye banki arenga miliyari 51 RwF bakoresheje mutobozi

Polisi yo mu Budage yatangaje ko abajura bakoresheje mutobozi binjira mu bubiko bw’umutekano (vault) bwa banki imwe yo mu Mujyi wa Gelsenkirchen, mu burengerazuba bw’icyo gihugu, biba amafaranga n’ibindi by’agaciro bifite agaciro kagera kuri miliyoni €30 (arenga miliyari 51 RwF).

Umuvugizi wa polisi yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ati: “Ubu bujura bwakozwe mu buryo buteguye neza cyane”, abugereranya n’ibigaragara muri filimi y’ubujura yo muri Hollywood yitwa Ocean’s Eleven.

Ubu bujura bwabereye muri banki ya Sparkasse, aho abajura bafunguye ku ngufu ibisanduku by’umutekano birenga 3,000 byari birimo amafaranga, zahabu n’imitako y’agaciro.

Polisi ya Gelsenkirchen yavuze ko yamenye iby’ubu bujura nyuma y’uko impuruza y’umuriro ivuze mu masaha yo mu rukerera rwo ku wa Mbere.

Kugeza ubu, nta muntu n’umwe urafatwa, kandi abakekwaho ubu bujura baracyashakishwa.

Polisi yatangaje ko abo bajura bahengereye igihe cya Noheli gisanzwe kirangwa n’ituze, binjira mu nyubako ya banki iri ku muhanda wa Nienhofstrasse, mu gace ka Buer. Iperereza ry’ibanze ryerekana ko binjiye muri banki banyuze mu igaraje riri hafi ya yo, ari na ho banyuze bacika.

Abatangabuhamya bavuze ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, babonye abagabo benshi bitwaje imifuka minini banyura mu ngazi z’igaraje. Polisi ivuga ko amashusho yafashwe n’amakamera y’umutekano agaragaza imodoka yo mu bwoko bwa Audi RS6 yirabura iva muri iryo garaje ku muhanda wa De-La-Chevallerie-Strasse, mugitondo cyo ku wa Mbere.

Umwobo wacukuwe ugana mu bubiko bwo munsi y’ubutaka wamenyekanye nyuma y’uko impuruza y’umuriro ivuze, bituma polisi n’abashinzwe kuzimya inkongi basaka inyubako yose.

Abakiriya ba banki bagizweho ingaruka basabwe kuvugana na Sparkasse, yashyizeho umurongo wa telefoni wihariye w’ubufasha (hotline) wo kwakira ibibazo bya bo.

Ku wa Kabiri, polisi yarinze neza aho ishami rya banki riherereye nyuma y’uko abakiriya benshi bahateraniye basaba guhabwa ibisobanuro.

Umwe mu bakiriya yabwiye radiyo Welt, nk’uko byatangajwe na Reuters, ati: “Ntabwo naryamye nijoro. Nta makuru n’amwe baduha,” yongeraho ko muri ibyo bisanduku harimo amafaranga ye yari yarazigamiye izabukuru.

Banki ya Sparkasse yatangaje ko ishami ryibwe ryari gufungwa ku wa Kabiri. Yanavuze ko 95% by’ibisanduku by’umutekano by’abakiriya byafunguwe ku ngufu n’abajura, bityo ko abakiriya benshi bagizweho ingaruka.

Yongeyeho ko muri buri gisanduku cyari kirimo amafaranga agera ku €10,300 (arenga miliyoni 17.5 RwF), isaba abakiriya kureba niba hari andi masezerano y’ubwishingizi bafite binyuze mu bwishingizi bw’amazu ya bo.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *