Abakinnyi barenga 70 basabye UEFA guhagarika Isirayeli mu marushanwa
Abakinnyi barenga 70 n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu bandikiye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), Aleksander Ceferin, basaba ko Isirayeli ihagarikwa mu marushanwa y’i Burayi kubera ibikorwa bya yo byo kwica no guhohotera Abanyapalestina.
Mu rwandiko rwasinywe n’itsinda rigizwe n’abakinnyi b’imikino itandukanye (Athletes for Peace) n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Hind Rajab Foundation na Gaza Tribunal, basabye UEFA gutandukana n’Ishyirahamwe rya Isirayeli (IFA), bavuga ko nta gihugu gikora jenoside, apartheid n’ibyaha byibasira inyokomuntu gikwiye kwitabira imikino mpuzamahanga.
Abasinye barimo Paul Pogba ukinira AS Monaco, Hakim Ziyech wa Wydad Casablanca, Anwar El Ghazi wa Fulham F.C. na Adama Traoré ukina muri Al‑Sailiya SC. Bavuze ko kuba UEFA ikomeza gufasha amakipe ya Isirayeli, harimo n’ayo mu burengerazuba bwa Yorudaniya, ari uburyo bwo gufatanya mu kurenga ku mategeko mpuzamahanga.
Imibare igaragaza ko intambara ya Isirayeli muri Gaza imaze guhitana Abanyapalestina barenga 69,000, barimo n’abakinnyi 421. Iyo ntambara yanangije sitade n’ibibuga bya siporo.
Iyi baruwa ishimangira ko UEFA ikwiye gukurikiza amategeko mpuzamahanga nk’uko byakozwe kuri Afurika y’Epfo, Yugosilaviya n’Uburusiya, bityo Isirayeli igahagarikwa ako kanya kubera ibikorwa byayo by’ivanguramoko n’ibyaha by’intambara.

Bamwe mu bakinnyi b’Iburayi basabye UEFA guhagarika Isirayeli kwitabira amarushanwa kubera ibyaha by’intambara no kwica Abanyapalesitina
