Abantu 20 bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yari itwaye amafaranga
Indege y’Igisirikare cya Bolivia yari itwaye inoti izikuye mu Mujyi wa Santa Cruz izijyanye muri banki yo mu Mujyi wa El Alto muri icyo gihugu, yaguye ihitana abantu 20 abandi barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 28 Gashyantare 2026 ahagana saa Kumi n’Ebyiri n’imitota 15 z’igitondo.Minisiteri y’Ingabo, yatangaje ko iyi ndege yataye icyerekezo ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga yari guhagararaho, ihita igonga imodoka biteza impanuka.
Iyi minisiteri yanasobanuye ko hataramenyekana umubare nyakuri w’abantu bari bari muri iyo ndege , ubu bamaze kugera kuri 20.
Hagati aho Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yo yatangaje ko abantu 31 ari bo bimaze kumenyekana ko bakomerekeye muri iyo mpanuka.
Ubwo iyi mpanuka yabaga abaturage barwaniye kujya kwiba amafaranga yari itwaye kuko hari ayamenetse hanze.
Inzego z’umutekano zifashishije ibyuka biryana mu maso mu kurwanya abaturage barwaniraga amafaranga iyi ndege yari utwaye.
Minisitiri w’Ingabo, Marcelo Salinas, yatangaje ko gukoresha ayo mafaranga yibwe bitemewe, kuko yari ataremezwa na Banki Nkuru ya Bolivia (Central Bank of Bolivia).
Yakomeje avuga ayo mafaranga atarashyirwaho imibare yihariye iyaranga (Serial numbers), bityo kuyakoresha bigize icyaha.



