Abantu 40 bapfiriye mu kabari kibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ry’ubunani
Abantu bagera kuri 40 bapfuye, abandi 115 barakomereka nyuma y’inkongi y’umuriro yadutse mu kabari Le Constellation mu mujyi wa Crans-Montana mu majyepfo y’Ubusuwisi, mu ijoro ryo kwizihiza umwaka mushya ahagana saa moya n’igice z’ijoro.
Abenshi mu bakomeretse bagize ubushye bukomeye, bamwe bajyanwa mu bitaro byo mu ntara ya Valais, Lausanne, Zurich na Geneva.
Ubutabazi bwihuse bwifashishije kajugujugu 13, imodoka zitwara indembe 42 n’abakozi b’ubutabazi 150. Abakomeretse benshi ni urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 25, bamwe bahumetse umwotsi w’ubumara kandi hari bake bakekwaho gukomereka imbere mu mubiri.
Abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye bagizweho ingaruka. Abataliyani 16 n’Abafaransa umunani baburiwe irengero, mu gihe abandi bakomeretse barimo Abafaransa n’Abataliyani bari kuvurirwa mu bitaro, harimo n’abatatu bajyanywe i Milan bafite ubushye buri hagati ya 30% na 40% by’umubiri.
Abategetsi batangaje ko icyateye umuriro kitaramenyekana, ariko bahakanye ko waba waratewe n’igitero cy’ubugizi bwa nabi.
Iperereza rirakomeje, aho ababonye ibyabaye barabazwa, ndetse n’amatelefone yakusanyijwe kugira ngo asuzumwe. Perezida w’Ubusuwisi, Guy Parmelin, yavuze ko iki ari kimwe mu byago bikomeye igihugu kimaze guhura na byo.

Inkongi y’umuriro yibasiye akabari ko mu Busuwisi ihitana abagera kuri 40
