AmakuruUbuzima

Abantu babiri bahitanywe n’inkangu muri Nouvelle-Zélande abandi benshi baburirwa irengero

Abantu babiri bamaze gupfa, mu gihe hakiri impungenge ko abandi benshi bashyinguwe n’inkangu zabereye mu kirwa cya North Island cyo muri Nouvelle-Zélande.

Izo mpfu zemejwe zabereye mu gace ka Welcome Bay, mu gihe amatsinda y’ubutabazi akomeje gushakisha abandi bantu bashobora kuba barishwe n’ibisigazwa by’inkangu yabereye ahandi, mu kigo cy’inkambi kizwi cyane ku musozI wa Mount Maunganui.

Abayobozi bavuze ko kugeza ubu nta kimenyetso cy’ubuzima kiraboneka, ariko ko bafite igitekerezo rusange ku mubare w’abantu baburiwe irengero, nubwo bategereje imibare nya yo. Nta yandi makuru menshi batangaje, uretse ko mu baburiwe irengero harimo byibura umwana w’umukobwa.

BBC yatangaje ko izi nkangu zatewe n’imvura nyinshi yaguye mu minsi ishize, yateje imyuzure n’ihagarikwa ry’amashanyarazi mu bice byinshi bya North Island. Umwe mu bagize guverinoma yavuze ko inkengero zo mu burasirazuba bw’iki kirwa zisa n’ahabereye intambara.

Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle-Zélande, Christopher Luxon, yatangaje ku rubuga rwa X ko igihugu cyose cyuzuye intimba kubera “iri sanganya rikomeye” ryatewe n’ibi bihe by’ikirere bidasanzwe.

Amashusho yafashwe ku kigo cy’inkambi cya Mount Maunganui — umusozi w’ikirunga cyasinziriye — agaragaza inkangu nini yamanutse hafi y’umuzi w’uwo musozi, mu gihe abatabazi n’imbwa zishakisha abantu barimo gusaka mu makaravani yamenetse n’amahema yasenyutse. Abayobozi bavuze ko ibikorwa byo gushakisha bizakomeza no mu ijoro, nubwo ahari akazi ari ahantu hatoroshye kandi hashobora guteza ibyago.

Mount Maunganui ni ahantu hera ku baturage b’Abamāori kandi ni hamwe mu hantu hakunzwe cyane mu bukerarugendo muri Nouvelle-Zélande. Nubwo hashyirwa mu majwi nk’igice cy’ijuru ku isi, mu myaka ishize hamaze kwibasirwa kenshi n’inkangu.

Umukerarugendo wo muri Ositaraliya, Sonny Worrall, yabwiye itangazamakuru ko yumvise igiti kinini kivunika n’ubutaka bugenda, maze areba inyuma abona inkangu nini imanuka. Yavuze ko yari mu mazi ashyushye, ahita yiruka ahunga, kandi ko agihinda umushyitsi kubera ibyabaye.

Undi mugenzi wari mu rugendo rw’amaguru, Mark Tangney, yabwiye ikinyamakuru New Zealand Herald ko yumvise abantu batabaza bari munsi y’ibisigazwa by’inkangu. Yavuze ko yihutiye guhagarika imodoka asubira gutabara, bumva abantu basakuza bavuga bati: “Mudutabare, mudukuremo.” Uko gutabaza kwakomeje hafi iminota 30, nyuma biraceceka.

Ahantu h’imikino yo ku nyanja ku rundi ruhande rwa Mount Maunganui himuwe abantu kubera impungenge z’uko izindi nkangu zishobora kongera kuba.

Leta yatangaje ibihe bidasanzwe byihutirwa mu gace ka Bay of Plenty, aho Mount Maunganui iherereye, ndetse no mu tundi duce twa North Island nka Northland, Coromandel, Tairāwhiti na Hauraki.

Bamwe mu baturage bavuze ko ku wa Kane habaye umunsi wa mbere w’imvura nyinshi kurusha indi yose mu mateka ya bo. Urugero ni Umujyi wa Tauranga, waguyemo imvura ingana n’iy’amezi atatu mu munsi umwe gusa. Abagera ku 8,000 babuze umuriro w’amashanyarazi.

LHagati aho, umugore w’umugabo w’imyaka 47 watwawe n’amazi mu ruzi rwa Mahurangi aracyafite icyizere ko ashobora kurokoka. Yabwiye Radio New Zealand ko umugabo we ari umurobyi wo mu gihugu cya Kiribati, azi neza koga no kwibira mu mazi. Uwo mugabo yari mu modoka ajya ku kazi hamwe n’umwuzukuru we, imodoka igwa mu ruzi; abasha gusunika uwo mwana amufasha gufata ku giti, ariko we ntiyabasha kwikuramo.

Minisitiri ushinzwe guhangana n’ibiza, Mark Mitchell, yavuze ko ibi byago byibasiye cyane hafi inkombe zose zo mu burasirazuba bwa North Island. Yashimangiye ko gutabara byihuse byafashije kugabanya ingaruka no gutuma habaho igisubizo gikomeye.

Mu busanzwe, amezi y’Ukuboza kugeza muri Gashyantare ni yo agira izuba ryinshi muri Nouvelle-Zélande, ariko mu myaka ya vuba imvura nyinshi n’imiyaga ikaze byarushijeho kwiyongera. Mu kwezi kwa Gashyantare 2023, iki kirwa cyibasiwe n’inkubi y’umuyaga Gabrielle, yangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 13.5 z’amadolari ya Nouvelle-Zélande. Imyuzure yo muri iki cyumweru yongeye gukomeretsa imibereho y’imiryango yari ikiri mu rugendo rwo kwiyubaka.

Baniri bahitanywe ninkangu, abandi benshi baburirwa irengero (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *