Abanya-Irani: Bari mu gahinda kandi bararambiwe
Nubwo interineti yagabanyijwe cyane muri Irani, ishami rya BBC rikoresha ururimi rw’Igi-perse ari na ryo dukesha iyi nkuru, ryakomeje kubona amakuru anyuzwa kuri telefone aturutse imbere mu gihugu.
Umusore w’imyaka iri hagati ya 20 utuye i Tehran yavuze ko interineti iri kugenda buhoro cyane ku buryo kuyikoresha bisigaye bigoye. Yagaragaje kandi impungenge zikomeye z’umutekano, avuga ko batinya ko bashobora kumenyekana, bikabashyira mu kaga gakomeye.
Undi mugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yavuze ko uko interineti imeze ubu ari ikibazo gikomeye cyane. Yatangaje ko igiciro cya VPN cyazamutse cyane, aho 1GB igeze kuri miliyoni 1.2 z’ama-Rial.
VPN ni uburyo bufasha abantu gukomeza gukoresha interineti mu gihe yabujijwe cyangwa igabanyijwe cyane.
Muri Irani, impuzandengo y’umushahara iri hafi miliyoni 30 z’ama-Rial, angana hafi n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 33,000, bigaragaza uburemere bw’iki kibazo ku baturage.
Umukobwa w’imyaka iri mu 20 na we utuye i Tehran yavuze ko nubwo hari ubwoba bwinshi hanze, abantu bamwe bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi. Yatanze urugero rw’uko yagiye kwiyogoshesha, agasanga hari abantu benshi, bamwe bagaragaza icyizere nubwo bumvise urusaku rw’igiturika hafi aho.
Mu mujyi wa Isfahan, umwe mu baturage yavuze ko ibikorwa by’intambara byiyongereye cyane. Yavuze ko ku wa Mbere w’ejo hashize humvikanye ibisasu bikomeye, ndetse no mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri hakomeza ibitero hafi y’ahari ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere.
Yongeyeho ko abaturage benshi batangiye kwemera uko ibintu bishobora kurangira kose. Nubwo abantu bakomeje kujya guhaha, isura y’ubuzima isa n’iy’akababaro kurusha ibyishimo.
Mu majyaruguru y’igihugu, hafi y’inyanja ya Caspian, ubuzima burimo gusubira ku murongo buhoro buhoro, nubwo bitaragaruka neza.
Muri rusange, abenshi mu baturage bagaragaza kwiheba n’umunaniro mwinshi, batewe n’ibihe bikomeje kubabera biremereye.
