Abanya-Kenya barwanira Uburusiya muri Ukraine mu buryo butemewe n’amategeko bagiye kubabarirwa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya yatangaje ko abaturage ba Kenya bajya kurwanira Uburusiya mu ntambara ihanganyemo na Ukraine bazababarirwa igihe bazaba basubiye mu gihugu cya bo.
Musalia Mudavadi yabitangaje nyuma y’urugendo aherutse kugirira i Moscow mu Burusiya, aho yaganiriye ku buryo bwo gukemura iki kibazo. Muri ibyo biganiro, hanemejwe ko nta yindi gahunda izongera gutuma Abanya-Kenya binjizwa mu gisirikare cy’Uburusiya.
Amategeko ya Kenya abuza abaturage ba yo kujya mu ngabo z’ibindi bihugu, kandi ubirenzeho ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 10.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya ivuga ko nibura Abanya-Kenya 252 ari bo bamaze kujyanwa mu ngabo z’Uburusiya mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagashyirwa ku murongo w’imbere ku rugamba. Ibi byatangiye mu mezi hafi atandatu ashize, kandi byagiye bigaragaramo n’abaturage baturutse mu bindi bihugu byo muri Afurika, harimo n’u Burundi.
Bamwe muri abo Banya-Kenya bavuga ko bashutswe n’ababizezaga akazi keza ka gisivile gafite umushahara mwiza, ariko bagerayo bagasanga bagomba kujya ku rugamba muri Ukraine. Hari n’abemeza ko basinyishijwe amasezerano mu rurimi rw’Ikirusiya batumva neza ibiyakubiyemo.
