AmakuruPolitiki

Abanyafurika y’Epfo bavanywe mu ntambara ya Ukraine: Ramaphosa ashimira Putin

Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimiye mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putin, kubera uruhare yagize mu gutuma Abanyafurika y’Epfo 17 basubizwa iwabo nyuma yo gushukwa bakoherezwa mu ntambara yo muri Ukraine.

Abo bagabo, bari hagati y’imyaka 20 na 39, bajyanywe mu Burusiya umwaka ushize bizezwa ko bagiye guhabwa amahugurwa n’akazi ko kurinda abantu ku giti cya bo, ariko baza kwisanga boherejwe ku rugamba muri Ukraine.

Ibiro bya Ramaphosa byatangaje ko bane muri bo bamaze kugera mu gihugu ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abandi 11 bari mu nzira bataha, mu gihe babiri bazataha nyuma.

Haracyakorwa iperereza ku buryo bajyanywe.
Imiryango ya bo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bageze mu Burusiya bahawe amasezerano yo gusinya, ariko kubera ko batari bazi Ikirusiya, ntibamenye ko bemeye kujya mu gisirikare nk’abacanshuro. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa perezida, Vincent Magwenya, havuzwe ko mu batarataha harimo babiri bari kwitabwaho mu bitaro i Moscow.

Ku itariki ya 10 y’uku kwezi, Ramaphosa yavuganye na Putin kuri iki kibazo, anamushimira ubufasha mu gucyura abo baturage, mu gihe Afurika y’Epfo n’Uburusiya bisanzwe bifitanye umubano wa hafi.

Hagati aho, Duduzile Zuma-Sambudla, umukobwa wa Jacob Zuma, yagarutsweho mu makuru amushinja kugira uruhare mu kohereza urubyiruko rw’iki gihugu kurwanira Uburusiya muri Ukraine. Ibi birego yarabihakanye, nubwo byari byatanzwe no mu muryango we, harimo umuvandimwe we Nkosazana Zuma-Mncube, bikaba byaratumye yegura ku mwanya w’umudepite.

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, abantu batanu – barimo n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cya leta – batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu gushuka urubyiruko rwo muri Afurika y’Epfo kujya kurwana muri Ukraine.

Ramaphosa na Putin (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *