Abanyamakuru ba Siporo kuri SK FM na Isibo FM bihanangirijwe
Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rwihanangirije abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo kuri radiyo SK FM na Isibo TV & Radio kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.
Ubu butumwa buje bukurikiye ibiganiro aba banyamakuru bumvikanyemo mu minsi ishize baterana amagambo ku mpande zombi mu biganiro bitambutswa kuri izi radiyo.
Uku kwihanangirizwa kwabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Gashyantare 2026. Mbere y’ubu butumwa RMC yagiranye ibiganiro na bamwe mu banyamakuru bakorera ibi bitangazamakuru ndetse n’abayobozi babyo, yongera kubibutsa imyitwararire ikwiriye mu biganiro bya siporo.
Iyi irimo gutangaza amakuru ashingiye ku kuri no ku bimenyetso, kwirinda amagambo aharabika, atukana, asebanya cyangwa ashinja ibinyoma, kwirinda gukoresha itangazamakuru mu nyungu bwite z’umuntu cyangwa abantu, ahubwo rigakoreshwa mu nyungu rusange.
Abakurikira ibiganiro ya siporo bamaze iminsi bumva cyangwa bagaruka ku ntambara y’amagambo hagati y’abanyamakuru bakora inkuru n’ibiganiro by’imikino kuri SK FM n’aba Isibo TV&Radio, bashinjanya kwica siporo y’u Rwanda no kugira ubunyamwuga buke.
Gucyocyorana hagati y’impande zombi kwatewe n’ikiganiro cyakozwe na Ndayisaba Leonidas, wavuze ko Rayon Sports ishobora kuba igiye guha akazi abanyamakuru ba SK FM.
Ibi byakurikiwe no kwegura kwa Ngabo Roben wari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri iyi kipe, byavugwaga ko umwe mu banyamakuru b’imwe muri ayo maradiyo afite uruhare mu kunanizwa mu gukora inshingano ze.
Uru rwego rwaherukaga kwihanangiriza abanyamakuru ba siporo mu Ugushyingo 2025.
RMC ibasaba gukurikiza Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, by’umwihariko ari mu ngingo za 2, 3, 4, 6, 9, 11, 13, 14, 16 na 23.

