AmakuruImyidagaduro

Abanyekongo bitabiriye “Giants of Africa” i Kigali, birukanywe burundu

Ishyirahamwe rya Basketball muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FEBACO), ryahagaritse burundu abatoza b’uyu mukino bitabiriye iserukiramuco nyafurika rizwi nka “Giants of Africa” ryabereye i Kigali hagati y’itariki ya 26 Nyakanga n’iya 2 Kanama 2025.

Ni iserukiramuco rihuriza hamwe urubyiruko n’abatoza bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika hagamijwe guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’abafite impano muri Basketball, aho hategurwa ibirori, imikino ya Basketball, amahugurwa n’ibindi.

Nyuma y’uko iri serukiramuco rirangiye, Minisitiri wa Siporo muri DRC, Didier Budimbu Ntubuanga, yasabye FEBACO gukurikirana abari mu Rwanda bambaye ibendera ry’igihugu batabiherewe uburenganzira.

Itangazo rya FEBACO rivuga ko yafashe umwanzuro wo guhagarika burundu abatoza bane bari bahagarariye DR Congo muri Giants of Africa 2025 nta burenganzira yabahaye. Mu bahagaritswe harimo Natacha Teba Mambengya wabaye umukinnyi ukomeye na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya DR Congo mbere yo kuba umwe mu batoza b’ikipe ya BC Hatari.

Abakinnyi bamwe bahagaritswe mu gihe cy’umwaka batitabira ibikorwa bya Basketball muri DR Congo naho uwitwa Gloire Tambwe Mwamba ahagarikwa imyaka ibiri kubera ko atari ubwa mbere akoze ayo makosa ndetse ngo yanahamagawe mu ikipe y’igihugu yanga kwitabira.

Giants of Africa y’uyu mwaka yari yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo Ethiopia, Kenya, Somalia, Uganda, Tanzania, Botswana, DR Congo, Afurika y’Epfo, Ghana, Nigeria, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Bénin, Mali, Maroc na Sénégal.

Giants of Africa yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye (Ifoto: Igihe)

Abari bahagarariye DR Congo bahagaritswe mu bikorwa bya Basketball (Ifoto: Igihe)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *