Abanyeshuri bo mu Buhinde bamuritse bihangano bigaruka ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu gihe u Rwanda n’Isi hatangiye icyumweru n’iminsi 100 yo Kwibuka, abanyeshuri bo mu mashuri yo mu Buhinde bamuritse ibihangano bitandukanye bigaruka kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko Ambassade y’u Rwanda mu Buhinde ibyerekena Ibi bihangano babyerekanye mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 2026, mu cyumba cyabereyemo igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abayobozi barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde Mukangira Jacqueline, Umuyobozi w’Ishami rya Loni mu Buhinde, Darrin Farrant n’abarimu babanje kwerekwa no gusobanurirwa ubutumwa bukubiye muri ibyo bihangano.
Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeza kwaguka no gukomera, guhera mu mwaka wa 1999 ubwo u Rwanda rwagiraga uhagarariye inyungu zarwo wa mbere, mu 2001 bikarangira rushyize Ambasade i New Delhi.
Muri Mutarama 2017, umubano w’ibihugu byombi wafashe indi ntera ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Buhinde atumiwe na Minisitiri w’Intebe Narendra Damodardas Modi.
Muri Nyakanga 2018, umubano w’u Buhinde n’u Rwanda warushijeho gushimangirwa ubwo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Narendra Modi yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Rwanda, rwahinduye isura y’umubano hagati y’ibi bihugu bisanganywe ubufatanye kuva kera.
Ubwo yari mu Rwanda Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zigera ku bihumbi 250.
Uyu muyobozi yasuye urwibutso ndetse asobanurirwa amateka ya Jenoside, agaragarizwa uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’urugamba rwo guhangana n’ingaruka zayo.







