Abapasiteri basaba kurindwa n’abapolisi basabwe kwiringira uburinzi bw’Imana bakorera – Minisitiri Kahinda Otafiire
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Uganda, Kahinda Otafiire, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’ubutumwa yatanze asaba abapasiteri bakomeye muri iki gihugu basigaye barindwa n’abapolisi, kubireka, bakajya barindwa n’Imana bakorera.
Minisitiri Otafiire yagarutse kuri ibi ubwo yari mu kiganiro yagejeje kuri Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Iki kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe ingengo y’imari ya 2026/27 izakoreshwa mu bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu.
Ni ibiganiro bibaye nyuma y’uko hagaragajwe ko ikiguzi gisigaye kigenda muri uru rwego rw’umutekano kiri hejuru cyane.
Minisitiri Otafiire yagaragaje ko muri Uganda hamaze iminsi hari ikibazo cy’abapasiteri bakomeye, basaba uburinzi bwa polisi y’igihugu, bikongera amafaranga uru rwego rukoresha mu ngengo y’Imari.
Iki kibazo cy’abapasiteri barindwa n’abapolisi si ubwa mbere kivuzwe dore ko cyari guherutswe kugarukwaho na Depite Wilson Kagyengwe.
Uyu mudepite yagaragaje ko atumva impamvu ibi bintu bikorwa, kandi nta mpungenge zihari ku mutekano wabo.
Minisitiri Otafiire yasabye aba bapasiteri kubireka, ahubwo bakiringira ko Imana bakorera izabarinda ubuzima bwabo.

