Abarenga 5000 bamaze gufasha gusubira mu ishuri binyuze mushinga w’Abongereza
Binyuze mu mushinga Minisiteri y’Uburezi ifatanyamo na Guverinoma y’u Bwongereza ugamije kuzamura ireme ry’uburezi uzwi nka Learning and inclusion for transformation, LIFT, abanyeshuri 5000 bari barataye ishuri bamaze kurisubizwamo kuva umwaka w’amashuri 2025/2026 watangira.
Byagarutsweho n’Umuyobozi w’uyu mushinga, Silas Bahingasenga, wagaragaje ko ukomeje kugira umusaruro mwiza ku burezi bw’u Rwanda, ubwo ibikorwa by’uyu mushinga byasurwaga n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga na Afurika mu Bwongereza, Baroness Chapman.
Ati “Turi kwibanda ku kuzamura ireme ry’uburezi mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza no gufasha abana bavuye mu ishuri kurigarukamo. Abadashobora kurigarukamo tukabafashiriza aho bari kugira ngo bashobore kubaho kandi neza.”
Yongeyeho ati “Umusaruro ni mwiza urashimishije, tumaze umwaka umwe ariko ubona ko aho twageze tumaze gufasha kugarura abana benshi mu mashuri ariko si ukubagarura gusa ahubwo tunafasha n’amashuri kugira ngo abafashe gutuma baguma mu ishuri. Hari ubwo ubagarura ejo mu gitondo ugasanga basubiyeyo. Turi gushyira imbaraga ku buryo bagaruka, bakarigumamo bakanatsinda neza bakazabasha no kurangiza kwiga.”
Yakomeje agaragaza ko atari ugufasha abana kugaruka mu ishuri gusa, ahubwo ko habaho no gufasha ababyeyi babo n’umuryango nyarwanda kurandura ibishobora gutuma abana bava mu ishuri.
Yavuze ko ku ikubitiro bari bihaye intego yo kugarura abana mu mashuri bagera ku 10000 muri uyu mwaka w’amashuri, bakaba bamaze kubarura abarenga 5000 bagaruwe.
Ati “Gusa ikidushimishije cyane si ukubona umwana yagarutse mu ishuri, oya. Yagarutse ariko agomba kugumamo, kuko hari ubwo bagarutse ariko bakongera kuvamo. Rero dushyizemo imbaraga ku buryo bagumamo kurusha uko tuvuga ngo twabagaruye mu ishuri.”
Yavuze ko kandi hari kubakwa ubushobozi bw’abarimu binyuze mu bahugura no gutyaza ubumenyi bwabo.
Kuri ubu LIFT iri gukorera mu bigo by’amashuri birenga 800 biri mu turere turindwi twa Gakenke, Gisagara, Rusizi, Karongi, Ngororero, Gasabo na Kirehe ariko biteganyijwe ko umwaka utaha izakomeza kwagura ibikorwa byayo mu tundi turere.
Ni umushinga uzamara imyaka itanu ariko ishobora kongerwa bitewe n’umusaruro uzajya utanga.
Bahingasenga yavuze ko bari gukorana n’inzego z’ibanze mu gukemura ikibazo cy’abana bava mu ishuri mu buryo burambye hashingiwe ku mpamvu zagaragajwe ko ziza ku isonga mu gutuma abanyeshuri bava mu ishuri.
Mu byagaragajwe harimo amakimbirane yo mu miryango, ababyeyi badafata inshingano zo kwita ku bana babo uko bikwiye, ubukene n’imyumvire idakwiriye.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze, REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko LIFT iri gufasha muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu mahugurwa y’abarimu no gufasha abana bataye ishuri kubera impamvu runaka bakaba bafashwa kurisubiramo.
Ati “Ni abafatanyabikorwa dufatanya mu kuzamura ireme ry’uburezi, tukaba twishimiye aho tumaze kugera kandi turacyakomeza gukorana nabo.”
Dr. Mbarushimana yavuze ko bazakomeza gufatanya mu rwego rwo kugera ku ntego yo kuzamura ireme ry’uburezi.

Ubuyobozi bw’umushinga LIFT bwagaragaje ko ukomeje gutanga umusaruro

Umuyobozi w’umushinga LIFT, Silas Bahingasenga, yagaragaje ko uri gutanga umusaruro ugaragara


