Abari baragiye mu isanzure kuzenguruka ukwezi, ubu bari kugaruka ku isi
Mu ijoro ryakeye, abantu bane bagize itsinda ryari mu butumwa bwa Artemis II bwo kuzenguruka Ukwezi, cyane cyane ku ruhande rutigeze rugerwaho n’abantu, batangiye urugendo rwo kugaruka ku isi.
Dore bimwe mu byaranze amasaha ashize muri uru rugendo:
Ahagana saa mbili z’ijoro ku masaha ya Kigali na Bujumbura, aba bantu bashyizeho umuhigo mushya w’urugendo rurerure cyane umuntu yakoze uvuye ku isi. Baciye umuhigo wa kilometero 400,171 wari warashyizweho n’icyogajuru Apollo 13 mu mwaka wa 1970.
Nyuma ya ho, icyogajuru cya bo cya Orion cyanyuze inyuma y’Ukwezi, ku ruhande tutareba turi ku isi, bituma itumanaho na NASA ricika mu gihe kingana n’iminota igera kuri 40 – ibintu byari byitezwe mbere.
Itumanaho ryagarutse, Christina Koch abanza kuvuga ati: “Houston, Integrity, comms check”, akurikizaho ko bishimiye kongera kumva isi. Yanongeyeho ko bari kongera kubona ibice bitandukanye by’isi birimo Aziya, Afurika na Oceania, anavuga ko bishoboka ko abantu bo muri ibyo bice na bo bari kureba Ukwezi.
Mu gihe bari inyuma y’Ukwezi, bageze ku ntera nshya itigeze igerwaho n’umuntu uvuye ku isi, aho bageze kuri kilometero 406,771, bityo bashyiraho undi muhigo mushya.
Banagize amahirwe yo kubona ubwirakabiri bwuzuye bw’izuba bwamaze hafi isaha imwe. Muri icyo gihe, bafashe amafoto banatanga ibisobanuro ku byo babonaga ku bahanga ba NASA bari i Houston. Bavuze ko ibyo babonye byari ibintu birenze uko byasobanurwa, kuko Ukwezi kwari gushyizwe neza hagati y’isi n’izuba – ibintu abantu bake cyane ari bo bigeze kubonera n’amaso ya bo.
Mu gihe bakomezaga gutanga amakuru ku byo babonye, bahamagawe kuri telefoni na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, wabashimiye ku muhigo bagezeho ndetse anabatumira kuzamusura muri White House nibamara kugaruka ku isi.
Ubu bari mu rugendo rwo kugaruka ruzamara iminsi ine, mbere y’uko icyogajuru cya bo kizitura mu nyanja ya Pasifika mu ijoro ryo ku wa 10 Mata (bikazaba ari saa munani z’ijoro ku wa 11 Mata ku masaha ya Kigali na Bujumbura).
Biteganyijwe ko abatabazi bazahita bagera aho icyogajuru kizagwa bakoresheje kajugujugu, bakure aba bagiye mu kirere mu mazi, babajyane ku bwato buri hafi. Bazabanza gukorerwa isuzuma ry’ubuzima bakiri kuri ubwo bwato mbere yo kujyanwa ku butaka, nk’uko NASA ibivuga.

