AmakuruPolitiki

Abarundi bajya gushaka ubuzima hanze: ni ukwanga igihugu cyangwa amahitamo y’ubuzima?

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi, Evariste Ndayishimiye, avuga ko Abarundi bajya gushaka ubuzima mu bindi bihugu, cyane cyane abize, ari “abatagira urukundo rw’igihugu.”

Yabitangaje mu kiganiro cyo kurangiza umwaka ku wa 26 Ukuboza 2025, asubiza ku kibazo cy’igihombo cyatewe no gutakaza ubuhanga bw’Abarundi bajya mu mahanga.

Urugero, abaganga b’Aburundi baba mu Bufaransa bageze hafi 500, kandi benshi baracyari kwiyandikisha, bakaba baragiye cyane kuva mu 2021. Ikiganiro cy’Imvo n’Imvano cya BBC cyo ku wa 6 Ukuboza 2025 cyasobanuye impamvu abaganga b’Aburundi bajya mu Bufaransa, ingaruka bigira ku buzima bw’Abarundi, n’ukuntu hashobora gufatwa ingamba zo kugabanya uwo murindi.

Prezida Ndayishimiye yavuze ati: “Hanyuma rero uko abantu bagira amahirwe mu bihugu byateye imbere, niko n’abafite ubumenyi bwa bo bazimira. Ukunda igihugu bikanga. Umuntu wize akungukira muri leta y’igihugu cye, akiga, akarangiza amashuri, ariko akava mu gihugu kugira ngo akorere ahandi, ni ukutagira urukundo rw’igihugu.”

Iyi nkuru ishingiye ku rugero rw’ikiganiro Claude Nduwimana, Umurundi uba Nairobi yagiranye na BBC.

Claude ni umugabo w’imyaka 35, uba Mujyi wa Nairobi, aho agenda ku mihanda acuruza amagi ahiye n’akacumbari.

Inkuru ya Claude ni imwe mu z’abarenga ibihumbi baba muri Kenya. Diaspora y’Aburundi muri Kenya ivuga ko igera ku barenga 10,000. Mu mujyi wa Nairobi, urubyiruko rw’Aburundi rwinshi rukora mu bucuruzi bw’ibiribwa, icyayi, ikawa, amandazi, mu bwubatsi no mu buzamu. Hari n’abakora mu mazu yo gukodesha cyangwa gutanga serivisi zinyuranye.

Gusa nubwo bimeze bityo, Abarundi bahura n’ibibazo biterwa n’uko benshi badafite impapuro zibemerera gukora.

Claude aganira na BBC yagize ati: “Hari igihe uhura n’abo bita Moria bakurira amagi bakanga kukwishyura. Hari n’igihe bagukubita, ariko ni Moriya, ugaca wirenganira. Hari n’abo bita Kanjo bakadufata, rimwe na rimwe ugafungwa ukajya mu gasho.”

Kugira ngo haboneke amahirwe y’akazi mu rwego rw’ubwubatsi, Claude avuga ko u Burundi bukwiye kuzana abanyamahanga nk’uko ibindi bihugu bibikora, bakinjiza imari mu mishinga inyuranye yo guteza imbere igihugu ari na cyo gituma Abarundi babonye amahirwe bajya kuyashakishiriza mu bindi bihugu.

Bamwe mu Barundi baba Nairobi bacuruza ibitandukanye birimo amagi na kacumbari

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *