AmakuruUbumenyi

Abasirikare ba Kenya bajyanywe kurwana mu Burusiya ku ngufu bagarujwe

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yasubije mu gihugu abasirikare ba yo barenga 18 bari barisanze mu bihe bikomeye mu Burusiya, nyuma y’uko bivuzwe ko bari barajyanyweyo binyuze mu miyoboro yo gushaka abasirikare igamije kubinjiza mu ntambara Uburusiya burimo na Ukraine.

Ibyo byatangajwe mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibibazo by’Abanyakenya baba mu mahanga, ryavugaga ko bamwe mu bacyuwe bari bafite ibikomere, nyuma yo kwisanga mu bigo bya gisirikare byo mu Burusiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yavuze ko gutabara abo baturage byakozwe binyuze mu biganiro bya dipolomasi byahujwe na Ambasade ya Kenya i Moscow, maze bacyurwa bakoresheje impapuro z’agateganyo z’ingendo hagati y’ukwezi kwa munani n’ukwa cumi n’abiri mu mwaka wa 2025.

Yibukije ko nubwo hari abatabawe, imiyoboro yo gushaka Abanyakenya ikomeje, aho yavuze ko abarenga 200 bashobora kuba barinjijwe mu gisirikare cy’Uburusiya kuva intambara yatangira mu 2022.

Guverinoma yijeje ko abacyuwe bazahabwa ubufasha mu by’imitekerereze no mu buzima bwo mu mutwe, binyuze muri gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe iyobowe n’Urwego rushinzwe Abanyakenya baba mu mahanga, inagaragaza ko ikomeje ibiganiro n’Uburusiya bigamije kugarura abandi bagizweho ingaruka, ndetse ikanaganira na Ukraine ku Banyakenya bavugwa ko bafunzwe nk’imfungwa z’intambara.

Abayobozi banasabye urubyiruko kwirinda amatangazo y’akazi atizewe yo mu mahanga, bagashaka amakuru banyuze mu nzego za Leta zemewe.

Nubwo bimeze bityo, Paul Adoch, umuyobozi wa Trace Kenya urwanya icuruzwa ry’abantu, yabwiye RFI ko ingamba ziriho zidahagije, ati: “Hashize imyaka itatu tubona Abanyakenya bagenda berekeza mu Burusiya”.

RFI yanavuze ko atari abasirikare gusa bagizweho ingaruka, kuko mbere hagaragaye abagore binjijwe ku gahato gukorera mu nganda za gisirikare, aho raporo ya 2025 ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ivuga ko abakobwa b’imyaka 18–22 bo muri Kenya bakoraga mu nganda zikora indege nto zitagira abapilote z’Uburusiya, batekerezaga ko bagiye mu mahugurwa y’umwuga.

Paul Adoch asaba ko hashyirwaho itegeko rigena kandi rigakurikirana imirimo ikorerwa mu mahanga, umushinga wa ryo watanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya umwaka ushize ariko ukaba ugitegereje kuganirwaho.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *