Amakuru

Abayobozi batanu muri Leta baregewe ubugenzacyaha bananiwe gusobanura inkomoko y’imitungo yabo

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yatangaje ko mu mwaka wa 2024/25 abayobozi umunani barimo batanu bamenyekanishije imitungo ariko ntibasobanure inkomoko y’imitungo bafite, bashyikirijwe inzego z’ubugenzacyaha ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Byagarutsweho ku wa 21 Ukwakira 2025, ubwo Umuvunyi Mukuru yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya 2024/25 n’ibiteganyijwe mu 2025/26.

Iyi raporo igaragaza ko abayobozi bamenyekanishije umutungo ku rugero rwa 99,55%. Imibare y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaza ko abantu bagombaga kumenyekanisha umutungo ari 19.707 ariko 19.697 ni bo babyubahirije.

Abantu 10 bangana na 0,05% ni bo batawumenyekanishije bahabwa ibihano biteganywa n’Itegeko No 54/2021 ryo kuwa 19/08/2021 rigenga imenyekanishamutungo.

Igaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye imenyekanishamutungo ry’Imitwe ya Politike 11 yemewe mu Rwanda, hakorwa igenzura ryayo n’iy’abayobozi n’abakozi 6.338 batoranyijwe mu bamenyekanishije imitungo yabo, hagamijwe gukumira ibyaha bya ruswa.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yavuze ko mu bamenyekanishije imitungo harimo abantu umunani basanze harimo ibidasobanutse, batanu muri b