ImyidagaduroShowbiz

Adrien Misigaro agiye gutaramana na Vestine na Dorcas muri Canada

Umuramyi Adrien Misigaro agiye guhurira ku rubyiniro n’abahanzikazi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas mu gitaramo gikomeye kizabera muri Canada mu mujyi wa Vancouver ku wa 18 Ukwakira 2025.

Iki gitaramo kizwi nka ‘Yego Concert” ni igice cy’urugendo rw’ibitaramo, aba bahanzikazi batangije muri uyu mwaka, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bantu batandukanye baba mu bihugu byo hanze.

Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zanyuze imitima ya benshi nka “Adonai”, “Ibuye”, ‘Ihema” n’izindi. Aba bombi bazayobora iki gitaramo, bagamije gusangiza abakunzi babo ubuhamya bwabo n’ubutumwa bw’umunezero ukomoka ku kwizera.

Adrien Misigaro uzataramana nabo, ni umwe mu baramyi nyarwanda bakunzwe cyane muri ‘diaspora’, uzwi mu ndirimbo zibyinitse ndetse zinubaka umwuka w’iyobokamana nka “Ntacyo nzaba”, “Nyibutsa”, “Nzagerayo” n’izindi.

Uyu muhanzi azaba ari umushyitsi w’imena ‘Guest Minister’ muri iki gitaramo, aho byitezwe ko azafatanya n’aba bahanzikazi guhuza abantu mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo kizabera ku cyicaro cya Surrey, BC V3S 6S4 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM) kugeza saa yine z’ijoro (10:00 PM).

Amatike yo kwinjira ari kugurishwa ku $30, kandi biteganyijwe ko abantu benshi bo muri Vancouver n’imijyi iyikikije bazitabira iki gitaramo cyitezweho guhuza abaramyi bo muri diaspora n’umwuka w’indirimbo n’amasengesho.

Umujyanama wabo, Murindahabi Irénée aherutse kubwira InyaRwanda ko ubu abahanzi bari gushyira imbaraga mu gitaramo cya mbere kizabera muri Vancouver, nubwo hakomeje ibiganiro ngo n’indi mijyi izasurwe muri uru rugendo rw’ibitaramo byo muri Canada.

Yagize ati “Turi gutegura Vancouver mbere na mbere. Ahandi ho ni ibiganiro turimo kuko dukeneye ibintu bizima. Ariko birashoboka. Icyo dushaka cyane ni uguhuza abahanzi na ‘Community’ ikunda imiziki yabo iri hanze y’u Rwanda dutangiye.”

Ku bijyanye n’impamvu bahisemo kwita ibi bitaramo “Yebo”, Murindahabi yavuze ko bifitanye isano n’indirimbo yabo nshya iri gukundwa cyane, ariko kandi bikaba bigamije kumenyekanisha gahunda bihaye yo kuririmba no mu rurimi rw’Igiswahili.

Ati: “Urebye ni uko tudatekereza Abanyarwanda gusa. Ubu turi gutumira n’abakoresha Igiswahili ngo bamenye ko tuje gutaramana.”

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe bakora umuziki wa Gospel kuva mu mwaka wa 2018, aho bavuye mu kuririmba mu rusengero batangira gushyira hanze indirimbo zabo bwite.

Bamamaye mu ndirimbo nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo”, “Ibuye” n’izindi, zigaragaramo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no gushimangira ko Imana ikora ibikomeye mu buzima bwa muntu.

Mu myaka micye bamaze mu muziki, bakoze ibitaramo bitandukanye byabereye mu Rwanda no hanze yarwo, banagera mu Burundi mu bikorwa by’ivugabutumwa. Kuri ubu bari kwagura umuziki wabo binyuze mu ndirimbo zanditse no mu Kiswahili, mu rwego rwo kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Vestine na Dorcas bafatwa nk’ijwi rishya rishyira imbaraga mu muziki wa Gospel nyarwanda, rikomeje gutanga icyizere cy’ahazaza heza muri uru rwego, by’umwihariko mu buhanzikazi bushyira imbere ubutumwa bw’iyobokamana n’ubutumwa bwo gukomeza abantu mu kwizera.

Abavandimwe baririmbira Imana, Vestine na Dorcas bagiye gutaramira mu Mujyi wa Vancouver mu gitaramo cya mbere cy’urugendo rwabo muri Canada 

Umuramyi Adrien Misigaro agiye guhurira ku rubyiniro na Vestine na Dorcas mu gitaramo bitiriye indirimbo yabo ‘Yebo’

Ubutumwa bw’Imana buzahuriza hamwe amajwi atatu y’icyizere: Vestine, Dorcas na Adrien Misigaro mu gitaramo cy’amateka muri Canada