Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yaba igiye kwishingira leta yigenga?

Umutwe wa AFC/M23 ukomeje gutangaza ibyemezo bifite isura y’ubutegetsi, ibintu bituma abasesenguzi bamwe bavuga ko uyu mutwe ushobora kuba uri mu nzira zo kwishingira leta yigenga mu bice ugenzura, ariko wo ukabihakana.

Mu cyumweru gishize, uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa DR Congo, washyizeho urwego rushya rwitwa “Institution Générale de la Gouvernance (IGG)”, rufite inshingano zo kugenzura ubutegetsi, imari n’imishinga y’inyungu rusange, uretse ubucamanza. Byongeye kandi, komisiyo ishinzwe ubucamanza y’uyu mutwe yatangaje urutonde rw’abacamanza basaga 380 bagiye gutangira imirimo mu turere bagenzura bivugwa ko dutuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 12.

Ibyo byatumye bamwe bongera kuvuga ko AFC/M23 ishobora kuba irimo gushinga inzego zisa n’iz’igihugu cyigenga mu karere ka Kivu, ariko umuvugizi w’uyu mutwe, Oscar Balinda, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ibyo atari ukuri.

Yasobanuye ko intego ari ugufasha abaturage batuye mu bice bagenzura. Ati: “Turi mu biganiro na Leta ya DR Congo i Doha, ariko aho dufite abaturage barenga miliyoni 12 tugomba kubaha serivisi no gukemura ibibazo bya bo”.

Yibukije ko kuva bafata umujyi wa Bunagana muri Kamena 2022, basabye leta kuganira na bo ariko ikanga kubumva, bituma batangira gushyiraho ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo abaturage batabura serivisi.

Balinda yongeye gusobanura ko abacamanza bashyizweho barimo abari bafite uwo murimo n’abandi bashya, kandi ko bazajya bahembwa na banki ya CADECO – banki AFC/M23 yafunguye muri Mata uyu mwaka – ndetse bateganya no gufungura izindi banki zigenga.

Abayobozi ba AFC/M23 hamwe n’abayobozi b’ikigo cy’imari cya CADECO

Umutwe wa M23, ushinjwa n’aONU’Umuryango w’Abibumbye, DR Congo na bimwe mu bihugu by’Iburengerazuba gufashwa na Leta y’u Rwanda — ibyo yo ihakana — ukomeje gushyiraho inzego z’ubutegetsi n’ubucamanza mu bice ugenzura, mu gihe imirwano ikomeje hagati ya wo n’ingabo za leta mu ntara za Kivu zombi. Muri iki cyumweru, imirwano yabereye mu misozi y’Itombwe na Fizi, aho abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije na M23 barwana n’umutwe wa Wazalendo ufatanyije n’ingabo za leta.

Impande zombi zishinjanya gutangiza intambara nubwo ziri mu biganiro i Doha muri Qatar bigamije amahoro, ariko bitaragera ku musaruro. Intumwa y’Ubumwe bw’u Burayi mu karere k’Ibiyaga Bigari yasabye gufungura ikibuga cy’indege cya Goma ngo hakorwe ibikorwa by’ubutabazi, mu gihe amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe muri Nyakanga atubahirijwe.

AFC/M23 ivuga ko ishyiraho inzego za yo kugira ngo isubize ibibazo by’abaturage leta ya Kinshasa yirengagije. Umuvugizi wa yo Oscar Balinda yavuze ko leta yanga ibiganiro kandi igahana abaturage b’aho M23 igenzura, ashimangira ko ibyo bakora bigomba guhabwa agaciro mu masezerano y’amahoro bagirana na leta.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *