AFC/M23 yahishuye aho Kabira aherereye
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akiri ku butaka bwa RDC, nubwo amaze igihe kirekire atagaragara mu ruhame.
Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa AFC/M23, ubwo ku wa Mbere tariki 12 Mutarama 2026 yayoboraga inama yahuje ubuyobozi bukuru bw’uyu mutwe n’abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bavuga rikijyana, yavuze ko Kabila ari mu mujyi wa Goma.
Yabwiye abari bitabiriye inama ati: “Hano tuhafite umushyitsi, uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila. Murabizi ko ari hano? Nta byo muzi? Hari umunsi tuzamuzana, abasuhuze. Ni Senateri ubuzima bwose nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya ariko bamukuye muri Sena”.
Kabila aheruka kugaragara mu ruhame mu Kwakira 2025, ubwo yari i Nairobi muri Kenya aho yifatanyaga n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu ihuriro bise “Sauvons la RDC”.
Mbere yaho, muri Kamena 2025, yari yagaragaye i Bukavu mu biganiro n’abaturage batandukanye, nyuma y’igihe gito avuye mu buhungiro yerekeza mu mujyi wa Goma, ugenzurwa na AFC/M23.
Joseph Kabila ashinjwa na leta ya Kinshasa ibyaha birimo kugambanira igihugu no kwifatanya n’umutwe w’ingabo w’iterabwoba, ndetse Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye igihano cy’urupfu.

