AFC/M23 yisubije uduce twa Masisi twari twigaruriwe na FARDC
Umutwe wa AFC/M23 wongeye kwisubiza uduce dutandukanye two muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’iminsi mike twari twigaruriwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Imirwano ishyamiranyije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za DRC (FARDC), zifatanyije n’indi mitwe iyishyigikiye ku rugamba irimo Wazalendo na FDLR, ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru ava i Masisi aremeza ko uduce twongeye kujya mu maboko ya AFC/M23 turimo Kasenyi, Luke, Katobotobo, Kaniro na Kazinga.
Ku wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026, uyu mutwe wari wabanje kwisubiza agace ka Kasenyi, mbere y’uko ukomeza no mu tundi duce bihana imbibi.
Uduce twari twigaruriwe na FARDC n’abafatanyabikorwa babo mu minsi ishize twafatwaga nk’ingenzi mu mugambi wo kwisubiza agace ka Rubaya, kazwiho kugira ibirombe bikungahaye ku mabuye y’agaciro by’umwihariko Coltan.
Rubaya ni kamwe mu duce dufatwa nk’inkingi y’ubukungu bw’akarere kubera ayo mabuye akoreshwa cyane mu ikoranabuhanga rigezweho.
Amakuru kandi agaragaza ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kugirana amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo guha Amerika uburenganzira bwo gucukura coltan mu birombe bya Rubaya.
Ibi byafashwe na bamwe nk’intambwe ya politiki n’ubukungu ishobora guhindura isura y’uyu mutungo uri mu by’ingenzi mu karere.

