AmakuruUbuzima

Agahinda i Nyamagabe: Abakozi babiri bishwe n’imashini ikora umuhanda Musebaya–Mushubi

Abagabo babiri barimo Niyomucamanza Joseph wari utwaye imashini n’uwamufashaga witwa Nyandwi Jacques, bitabye Imana bazize impanuka y’imashini bakoreshaga mu mirimo yo kubaka umuhanda Musebaya–Mushubi mu Karere ka Nyamagabe.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 12 Werurwe 2026 ahagana saa kumi, mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Rugano, Umurenge wa Musebeya, hafi y’imbibi z’uyu murenge n’uwa Mushubi.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko aba bagabo bari mu gikorwa cyo gukura mu muhanda itaka ryari ryamanukiyemo kubera inkangu. Bari baparitsee imashini ku ruhande rwo hepfo rw’umuhanda, ariko ubutaka bwari bwuzuye amazi y’imvura buratenguka, imashini iramanuka mu manga irabaryamira, bahita bahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe n’uko abari batwaye imashini batari bazi neza imiterere y’ubutaka bwo muri ako gace.

Yongeyeho ko ubutabazi bwahise butangira bikimara kumenyekana, imirambo y’abo bagabo ikurwa aho impanuka yabereye.

Yagize ati: “Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kigeme. Turasaba abakoresha umuhanda bose, barimo abanyonzi, abatwara imodoka na moto ndetse n’abanyamaguru, gukomeza kwitwararika no kurindana, cyane cyane mu bice byo hepfo by’umuhanda bishobora kuba byoroshye bigateza impanuka”.

Impanuka y’imashini ikora umuhanda yahitanye abagabo babiri (Ifoto: IGIHE)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *