Agahinda k’Abanyekongo bafungiweho umupaka bari i Burundi
Abanyekongo benshi baturutse mu Mujyi wa Uvira bafungiweho imipaka bari mu Gatumba mu Burundi nyuma y’uko imirwano hagati ya M23 n’ingabo za FARDC yakomeye hafi y’umupaka.
Fatuma (izina rihimbano), umwe muri bo meze ufite inda y’imvutsi, avuga ko yabuze aho ajya n’uburyo yasubira iwabo kureba abana be basigaye bonyine, kuko inzego z’u Burundi zanze ko basubira muri Uvira nyuma y’uko ifashwe na M23.
Aganiriza BBC yagize ati: “Mfite inda y’imvutsi. None, ibise nibimfatira hano, nzaba uwa nde? Nzabyarira he?”
Mu Gatumba hararinzwe cyane, nta modoka, abagenda n’amaguru cyangwa amagare bemererwa kwambuka uretse inzego z’umutekano n’imiryango ifasha impunzi. Abafungiweho umupaka bavuga ko nta ho kurara bafite, bamwe barara hanze cyangwa mu nzu zangijwe n’imyuzure, nta bwiherero bafite kandi bafite ubwoba bw’indwara.
Nubwo bamwe bashaka gusubira muri Congo, abandi Banyekongo benshi bo baracyahungira mu Burundi bagahita bakusanyirizwa hafi y’ibiro by’abapolisi, kandi naho abanyamakuru ntibemererwa kuhagera.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, M23 yatangaje ko ifashe Uvira, ibintu byongera guteza ubwoba n’ihungabana. Abacuruzi n’abakorera ku mupaka bavuga ko ubuzima bwa bo bwahagaze kuko umupaka wa Gatumba/Kavimvira, umwe mu mihora ikomeye yinjiza ibicuruzwa birimo n’ibitoro mu Burundi, wafunzwe.
U Burundi bushinja u Rwanda gufasha M23 kugira ngo ubutaka bwegereye u Burundi bugire umutekano muke, ariko u Rwanda rurabihakana, na M23 ivuga ko nta mugambi wo gutera u Burundi ifite.
Kuva imirwano yakara, ibihumbi byinshi by’impunzi z’Abanyekongo bikomeje kwinjira mu Burundi, bikiyongera ku barenga 100,000 bari barahungiyeyo mu ntangiriro z’uyu mwaka no mu mwaka wabanje.
