Aho Perezida Kagame na Tshisekedi basinyira hahindutse si “White House”
Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko yahinduye izina ry’ikigo cyari kimenyerewe nka “Institute of Peace”, kugira ngo cyitirirwe umuntu ufitanye isano ikomeye n’amateka y’Amerika mu rwego rwo kunga no kugarura ubwumvikane. Ubu cyahawe izina rishya “Donald J. Trump Institute of Peace”, nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa X rw’iyi Minisiteri.
Amakuru ya bimwe mu binyamakuru byo muri Amerika avuga ko mu nyubako y’iki kigo – giherereye hafi y’inyuma ya White House i Washington DC – ari ho Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bari buhurire na Donald Trump, bakanahasinyira amasezerano y’amahoro agamije guhagarika intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Uyu muhango w’amasezerano wanatumiyemo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye birimo: u Burundi, Kenya, Angola, Togo, Qatar, Uganda ndetse n’Abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Amerika.
Nubwo Trump atahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel yifuzaga uyu mwaka – cyahawe Umunya-Venezuela María Corina Machado – abasesenguzi bavuga ko Trump akomeje kwiyerekana nk’umuhuza ku rwego mpuzamahanga. Akomeje gushaka kugira uruhare mu guhosha intambara zitandukanye ku isi, zirimo iya Ukraine, iya Sudan, n’iyo mu burasirazuba bwa RDC amaze amezi ashakamo umuti.
Ikinyamakuru USA Today gitangaza ko ku wa Gatatu hakozwe ibikorwa byo guhindura izina ku nyubako y’iki kigo, hashyirwaho izina Donald J. Trump, mu rwego rwo kukimugenera nk’umuntu wiyemeje ibikorwa by’amahoro.
Amasezerano y’amahoro hagati ya Kagame na Tshisekedi ateganyijwe gusinyirwa muri iyi nyubako mashya, ibintu bifatwa nk’umwanya mwiza kuri Trump wo gukomeza kwerekana ishusho ye nk’umuhuza w’amahoro.
US Institute of Peace (USIP) ubusanzwe ni ikigo cyigenga cyashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika mu 1984. Ariko kuva mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, cyagiye mu bibazo bikomeye ubwo ubutegetsi bwa Trump bwirukanaga abagize inama y’ubutegetsi ba cyo, bikaviramo iki kigo kurega mu rukiko.
Mu kwezi kwa Nyakanga, ubutegetsi bwa Trump bwahagaritse abakozi b’iki kigo kandi buvanaho ibikorwa bya cyo byo gukemura amakimbirane, bunahagarika n’ingengo y’imari cyari cyahawe mu mwaka utaha. Ibyo byose byatumye ubutegetsi bwa Trump bufata mu nshingano z’iki kigo, ari na cyo cyafunguye inzira yo kugihindurira izina no kugishyira ku murongo gishya.
Nubwo biteganyijwe ko Trump ahagararira Felix Tshisekedi na Paul Kagame mu gusinya amasezerano y’amahoro, imirwano ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Congo, kandi ntihari icyizere gihamye ko intambara ihita ituza nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano mu masaha ya saa yine z’igitondo ku isaha y’i Washington—bingana na saa kumi n’imwe z’umugoroba i Katogota na Luvungi muri Kivu y’Epfo—ahakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda n’imirwano ikaze imaze iminsi.
