Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kateye utwatsi icyemezo cya Israel kuri Somaliland
Benshi mu bagize Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano (UNSC) bamaganye icyemezo cya Israel cyo kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga, mu nama idasanzwe yabereye i New York.
Ibihugu byagaragaje impungenge ko iki cyemezo gishobora guhungabanya ubumwe bwa Somalia, umutekano wo mu karere k’Ihembe ry’Afurika n’Inyanja Itukura, ndetse kikagira n’ingaruka ku Banya-Palestina bari muri Gaza.
Mu bihugu 15 bigize UNSC, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni zo zonyine zitamaganye ku mugaragaro icyemezo cya Israel, nubwo yavuze ko politiki ya yo kuri Somaliland itahindutse kandi ko itayemeye ku mugaragaro.
Somalia, ibinyujije kuri Ambasaderi wa yo muri Loni, Abu Bakr Dahir Osman, yise iki cyemezo igikorwa cy’ubugizi bwa nabi, ivuga ko kigamije gucamo ibice igihugu ndetse gishobora no gukoreshwa mu migambi yo kwimura ku ngufu Abanya-Palestina bo muri Gaza bakajyanwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Somalia.
Umusesenguzi wa Al Jazeera yatangaje ko ibihugu 14 muri 15 bigize UNSC byamaganye icyemezo cya Israel, mu gihe Amerika yavuze ko Israel ifite uburenganzira bwo gushyiraho umubano wa dipolomasi ariko itatangaje ko na yo izemera Somaliland.
Uhagarariye Israel muri Loni wungirije, Jonathan Miller, yavuze ko kumenya Somaliland bitagamije kugirira nabi Somalia kandi ko ari amahirwe yo kuganira.
Ibihugu byinshi birimo Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu, Pakistan, Ubushinwa n’Ubwongereza byamaganye iki cyemezo, bishimangira ko kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi gishobora koroshya kwimura ku ngufu Abanya-Palestina. Afurika y’Epfo na yo yashimangiye ko ishyigikiye ubusugire n’ubwigenge bya Somalia.
Amerika yagereranyije kwemera Somaliland n’ukwemera Palestine, ariko Slovenia yavuze ko iryo gereranya ridahura n’ukuri kuko Palestine ari ubutaka bwigaruriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe Somaliland ari igice cy’igihugu cya Somalia kigize Loni.
Somaliland yiyomoye kuri Somalia mu 1991 nyuma y’intambara y’abenegihugu.
