Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kagiye gufata imyanzuro ya mbere kuva intambara yo muri Iran yatangira
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kubungabunga amahoro ku isi (UN Security Council) gategekanya gutora kuri uyu munsi imyanzuro ibiri itandukanye ijyanye n’intambara iri kubera muri Iran n’ingaruka za yo mu karere.
Umushinga wa mbere w’iyo myanzuro watanzwe n’ibihugu byo mu kigobe cy’Abarabu. Uwo mushinga wamagana ibitero byagabwe na Iran ku bihugu byo muri ako karere, cyane cyane Jordan.
Ku rundi ruhande, Uburusiya, bufatwa nk’inshuti ya Iran muri ako kanama, na yo yashyikirije undi mushinga w’icyemezo ushobora guhangana n’uwa mbere.
Nubwo uwo mushinga w’Uburusiya utavuga mu mazina Iran, Israel cyangwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ushinja ibitero byose byibasira abasivile kandi ugasaba impande zose zirwana guhagarika imirwano zigatangira ibiganiro.
Ni bwo bwa mbere aka kanama kagiye gufata icyemezo kuri iyi ntambara kuva yatangira, nyuma y’inama yihutirwa yari yabaye mu ntangiriro z’imirwano.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko ibitero by’indege byagabwe na Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri Iran, kimwe n’ibitero Iran yagabye ku bihugu byo mu karere, ari ibikorwa bihabanye n’amategeko n’amasezerano ya ONU.
Intumwa ya Iran muri ONU, Amir Saeid Iravani, na we yanenze ibihugu byo mu kigobe cy’Abarabu, abishinja gushaka guhindura ukuri ku byabaye, bikagerageza kugaragaza uwateye nk’uwatewe. Yavuze ko inyandiko batanze ibogamye kandi igamije inyungu za politiki.
Uyu mushinga w’icyemezo w’ibihugu byo mu kigobe cy’Abarabu umaze gushyigikirwa n’ibihugu birenga 90, birimo n’Ubwami bw’Ubwongereza. Usaba ko Iran ihagarika bidatinze ibitero byose n’ibikorwa by’iterabwoba ku bihugu bitandatu byo mu kigobe cy’Abarabu na Jordan, harimo n’ibishobora gukorwa n’imitwe iyishyigikiye.
Iyo nyandiko kandi yamagana ibikorwa cyangwa iterabwoba iryo ari ryo ryose ryaturuka muri Iran rishobora kubangamira cyangwa gufunga inzira mpuzamahanga z’ubwikorezi zinyura mu Strait of Hormuz.


