Akari ku mutima wa Perezida Macron ku isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko yishimiye cyane isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Democrasi ya Congo yasinywe ejo hashize ku wa 4 Ukuboza 2025 i Washington, DC muri Amerika.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X, yagize ati: “Nishimiye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro i Washington hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda”.
“Ubwitange bw’impande zombi hamwe n’imbaraga za dipolomasi za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Qatar zifatanyije na Togo – umuhuza w’Afurika yunze ubumwe – byagize uruhare mu gutera iyi ntambwe”.
Akomeza agira ati: “Ndashishikariza buri wese kubahiriza ibyo yemeye kugira ngo haboneke amahoro arambye ku baturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bice by’akarere k’ibiyaga bigari”.
Yavuze ko nk’uko byari bimeze mu nama bakiriye ku itariki ya 30 Ukwakira, Ubufaransa buzakomeza kwitanga kugira ngo icyo gitekerezo kigerweho.
Amasezerano yashimangiwe na Trump agizwe no guhagarika imirwano burundu, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, gutaha kw’impunzi, kubahiriza ubutabera ku bakoze ubwicanyi no guteza imbere ubufatanye mu bukungu.
