Akurikiranyweho kwiba akanamira umutako ukozwe muri Diyama
Umugabo wo muri Nouvelle-Zélande akurikiranyweho icyaha cy’ubujura nyuma yo gushinjwa kwiba umutako wo mu ishusho ry’igi w’agaciro karemereye – binyuze mu nzira idasanzwe yo kumira uwo mutako.
Polisi yatangaje ko uwo mutako mushya ukozwe mu mabuye y’agaciro, ukaba ufite agaciro ka $19,300 (ni ukuvuga arenga miliyoni 28 z’amanyarwanda). Kugeza ubu, polisi ivuga ko utaraboneka kuko wamizwe n’uwo mugabo.
Polisi yahamagawe ku iduka ricuruza imitako ryitwa Partridge Jewellers riri mu mujyi rwagati wa Auckland ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, maze uwo mugabo w’imyaka 32 ahita atabwa muri yombi hashize iminota mike. Polisi ivuga ko yagejejwe kwa muganga ngo akorerwe isuzuma, ndetse kugeza ubu aracyari mu maboko ya polisi.
Nk’uko urubuga rw’iryo duka rubivuga, uwo mutako w’ikirahure wa Fabergé bivugwa ko wibwe ukozwe muri mabuye ya Diyama yera 60 n’Amasafiro 15, kandi mo imbere urimo amashusho y’udusimba dukozwe muri Zahabu ya karati 18.
Icyo kirahuri cyiswe Octopussy egg, cyamenyekanye kinakundwa muri filimi y’uwitwa James Bond yo mu 1983 yanamwitiriwe, ikubiyemo inkuru y’ubujura bw’icyo kirahuri cya Fabergé.
Fabergé ni izina ry’Umurusiya, akaba umunyabugeni w’umuhanga wamenyekanye kubera gukora ibikoresho by’agaciro kuva mu myaka irenga 200 ishize, azwi cyane ku gukora imitako yo mu ishusho y’amagi yifashishije amabuye y’agaciro n’ibyuma bihenze.
Uwo mugabo ukekwaho ubujura azongera kwitaba urukiko tariki ya 8 Ukuboza 2025.
Amakuru y’inyongera avuga ko anashinjwa kuba yaribye iPad mu iduka rimwe ricuruza ibikoresho bikozwe muri zahabu ku wa 12 Ugushyingo uyu mwaka, ndetse no kwiba imiti yica udukoko turuma injangwe ifite agaciro ka $57 mu rindi duka ku munsi wakurikiyeho.
