AmakuruImikino

Al Hilal SC igiye guhura na AS Kigali mu mukino udafite inyito

Al Hilal SC yo muri Sudani na AS Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025 i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kuri Pele Stadium.

Nubwo aya makipe yombi agiye gukina, haracyibazwa niba uwo mukino uzabarirwa muri Rwanda Premier League cyangwa ari uwa gicuti.

Amakipe abiri yo muri Sudani, Al Hilal SC na Al-Merrikh SC, amaze iminsi irenga icumi ari mu Rwanda nyuma yo gusaba no kwemererwa gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

Tariki ya 6 Ugushyingo 2025, Al Hilal SC yagombaga guhura na Bugesera FC, Bugesera yanga gukina kuko uwo mukino utari uri ku ngengabihe.

Impamvu ituma uyu mukino utaramenyekana niba ari uwa gicuti cyangwa uwa shampiyona ni uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) itaratanga igisubizo ku busabe bw’ayo makipe yo muri Sudani bwo gukina muri shampiyona y’u Rwanda.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *