Aldrich Ames, umukozi wa CIA wagurishije amabanga ku Basoviyeti, yapfuye ku myaka 84
Aldrich Ames, wahoze ari umukozi w’Urwego rw’Amerika rushinzwe ubutasi (CIA), akaba umwe mu bagambanyi bakomeye cyane bagurishije igihugu cye, yapfuye afite imyaka 84.
Uyu mugabo wahoze ashinzwe kurwanya ubutasi bw’amahanga, yari yarakatiwe igifungo cya burundu ndetse nta mahirwe yari afite amahirwe yo kurekurwa, yitabye Imana ku wa Mbere aguye muri gereza ya leta y’Amerika i Cumberland, muri leta ya Maryland, nk’uko byatangajwe na CBS News, umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika.
Ames yafunzwe ku wa 28 Mata 1994 nyuma yo kwemera ko yagurishije amabanga akomeye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari ifite ku Muryango w’Abasoviyeti, nyuma akayaha n’Uburusiya.
Yagize uruhare mu guhungabanya ibikorwa by’ibanga birenga 100, ndetse agaragaza amazina y’intasi zirenga 30 zakoreraga ibihugu by’Uburengerazuba, ibintu byagize ingaruka zikomeye zirimo n’urupfu rw’abakozi ba CIA nibura 10.
Ashaka amafaranga yo kwishyura amadeni yari afite, Ames yavuze ko yatangiye guha KGB amazina y’intasi za CIA muri Mata 1985, abanza guhabwa ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika. KGB yamuhaye izina ry’ibanga rya “Kolokol” (Inzogera), maze agenda agaragaza hafi ya zose intasi CIA yari ifite mu Muryango w’Abasoviyeti, bituma ahabwa ibihembo bikomeye.
Mu magambo yasomeye urukiko ari ku mpapuro umunani, Ames yagize ati: “Icyantangaje cyane ni uko KGB yambwiye ko yanteganyirije miliyoni ebyiri z’amadolari mu kunshimira amakuru natanze.” Mu gihe cy’imyaka icyenda, yemeye ko yakiriye amafaranga agera kuri miliyoni 2.5 z’amadolari y’Amerika kubera ubugambanyi yakoreye igihugu cye.
Aya mafaranga yamufashije kubaho ubuzima bw’akataraboneka, agura imodoka ya Jaguar nshya, ajya mu biruhuko hanze y’igihugu, ndetse agura inzu ya $540,000, nyamara umushahara we wa CIA ntiwigeze urenga $70,000 ku mwaka.

Umwuga wa Ames muri CIA wamaze imyaka 31, watangiye mu 1962, afashijwe na se wari umusesenguzi wa CIA, nyuma yo kuva muri kaminuza atayirangije. Mu 1969 yashakanye n’umugore we wa mbere, Nancy Segebarth, na we wari umukozi wa CIA, mbere yo koherezwa muri Turikiya gushaka intasi z’amahanga.
Nyuma y’imyaka itatu yagaruwe muri Amerika, aho yatangiye kugira ibibazo by’ubusinzi, urugo rwe rurasenyuka atandukana n’umugore we. Nubwo yagiye akora amakosa menshi mu by’umutekano, nko gusiga agasanduku karimo amabanga akomeye muri gari ya moshi, mu 1981 yoherejwe muri mu Mujyi wa Mexico.
Aho ni ho yahuriye n’umugore we wa kabiri, Maria del Rosario Casas Dupuy, wari ushinzwe umuco muri ambasade ya Colombia, akaba n’umuntu CIA yifashishaga, nyuma na we akaza gushinjwa gufatanya na Ames mu bugambanyi.

Agarutse muri Amerika mu 1983, Ames yagizwe umuyobozi w’ishami rya CIA rishinzwe kurwanya ubutasi bw’Abasoviyeti, nubwo impungenge ku myitwarire ye zakomeje kugaragara. Mu gihe umwuga we wazamurwaga mu ntera, ubuzima bwe bwite bwo bwarushagaho kuzamba, cyane cyane kubera amadeni menshi n’ubuzima buhenze bw’umugore we wa kabiri.
Umukozi wa FBI Leslie G. Wiser, wagize uruhare mu iperereza ryatumye Ames afatwa, yavuze ko icyamuteye kugambanira igihugu cye cyari amafaranga gusa, ati: “Byari bijyanye n’amafaranga, kandi sintekereza ko yigeze agerageza gukora ibindi”.
Ames yafashwe ku wa 21 Gashyantare 1994, nyuma y’imyaka icyenda akora ubutasi, maze yemera gufatanya n’ubutabera kugira ngo umugore we ahabwe igihano cyoroshye. Rosario yemeye ko yari azi inkomoko y’amafaranga n’inama Ames yagiranaga n’Abasoviyeti, aza gufungurwa nyuma y’imyaka itanu.
Icyo gihe, umuyobozi wa CIA, R. James Woolsey, yasobanuye Ames nk’umugambanyi mubi wagambaniye igihugu cye, avuga ko intasi zapfuye ari ingaruka z’umugambanyi w’umwicanyi wifuzaga inzu nini n’imodoka ya Jaguar.

