AmakuruPolitiki

Ali Larijani, Umunya-Iran, wasezeranyije “guha isomo” Amerika, ni muntu ki?

Mu myaka myinshi, Ali Larijani yagaragaraga nk’umuntu utuje kandi ushyira mu gaciro mu buyobozi bwa Iran – umuntu wanditse ibitabo ku mufilozofe w’Umudage wo mu kinyejana cya 18 Immanuel Kant kandi akanayobora ibiganiro ku masezerano ya nikleyeri hagati ya Iran n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Ariko ku wa 1 Werurwe 2026, ijwi ry’uyu mugabo w’imyaka 67, wari Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano w’Igihugu, ryahindutse burundu.

Yavugiye kuri televiziyo ya leta nyuma y’amasaha 24 ibitero by’indege byakozwe n’Amerika na Israeli bihitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, ndetse n’Umugaba w’Ingabo z’umutwe ukomeye cyane mu bya gisirikare no mu bya politiki muri Iran, ugira ijambo rikomeye mu by’umutekano n’ingamba z’igihugu (Iranian Revolutionary Guard Corps-IRGC), Mohammad Pakpour.

Larijani yatangaje amagambo akakaye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Amerika n’ubutegetsi bwa Israeli bacanye umuriro mu mutima w’Abanya-Iran, kandi ko na bo bazabacana imitima bagatuma bicuza ibyo bakoze. Yongeyeho ko ingabo za Iran n’abaturage ba yo bazatanga “isomo ritazibagirana” ku babahohotera ku rwego mpuzamahanga.

Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivugua ko uyu munyapolitiki yashinje Perezida w’Amerika, Donald Trump, kugwa mu mutego wa Israel, ubu akaba ari ku isonga mu kuyobora igisubizo cya Tehran mu bibazo bikomeye igihugu kihanganye na byo kuva mu 1979.

Biteganyijwe ko azagira uruhare rukomeye mu nama y’agateganyo igizwe n’abantu batatu bayoboye Iran nyuma y’urupfu rwa Khamenei.

Inkomoko ye n’umuryango ukomeye

Ubwo Ali Larijani yavugaga ijambo nyuma yo guhura na Nabih Berri, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Lebanon, i Beirut muri Lebanon ku wa 13 Kanama 2025 (Ifoto: Reuters)

Ali Larijani yavukiye i Najaf muri Irak ku wa 3 Kamena 1958, mu muryango w’abakire bakomoka i Amol. Mu 2009, ikinyamakuru Time cyavuze ko uyu muryango ari nk’”aba Kennedy ba Iran”, kibagereranya n’umuryango wa Kennedy muri Amerika.

Se, Mirza Hashem Amoli, yari umunyedini ukomeye. Abavandimwe ba Larijani na bo bagiye bafata imyanya ikomeye mu butabera no mu Nteko y’Abanyamadini ishinzwe kugenzura no gutoranya Umuyobozi w’Ikirenga.

Ku myaka 20, Larijani yashakanye na Farideh Motahari, umukobwa wa Morteza Motahhari, wari inshuti ya hafi y’uwashinze Repubulika ya Kisilamu ya Iran, Ruhollah Khomeini.

Amashuri n’umwuga wa politiki

Mu 1979, yarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mibare n’ikoranabuhanga muri Sharif University of Technology, nyuma akomereza icyiciro cya kabiri n’icya gatatu muri filozofiya y’i Burayi muri University of Tehran, yandika ku bitekerezo bya Kant.

Nyuma y’impinduramatwara ya 1979, yinjiye mu Ngabo za IRGC mu myaka ya 1980, aza no kuba Minisitiri w’Umuco ku butegetsi bwa Akbar Hashemi Rafsanjani hagati ya 1994 na 1997. Yayoboye kandi ikigo cya radiyo na televiziyo bya Leta (IRIB) kuva 1994 kugeza 2004, aho yanenzwe n’abaharanira impinduka ko yashyiragaho amabwiriza akomeye.

Hagati ya 2008 na 2020, yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (Majlis) inshuro eshatu zikurikirana, agira uruhare rukomeye mu mategeko n’ububanyi n’amahanga, harimo no kwemeza amasezerano ya nikleyeri ya 2015 azwi nka Joint Comprehensive Plan of Action.

Larijani yatangaje ko Iran itazongera kuganira na Washington, ahubwo isezeranya gusubiza Amerika na Israel imbaraga zitigeze zibona mbere

Kugaruka mu buyobozi bw’umutekano

Yigeze kwiyamamariza kuba Perezida mu 2005, 2021 no mu 2024, ariko ntiyemererwa kwiyamamaza na Guardian Council. Mu 2025, Perezida Masoud Pezeshkian yamusubije ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano w’Igihugu.

Mu mezi ashize, yafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kugenzura no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri mu buryo bw’amahoro (International Atomic Energy Agency-IAEA), avuga ko raporo za yo zitagifite agaciro.

Dipolomasi hagati y’intambara

Nubwo amagambo ye amaze gukara, Larijani yari azwiho gushyira mu gaciro no kuba yiteguye ibiganiro, cyane cyane kubera uruhare yagize mu masezerano ya 2015.

Mbere y’uko intambara ikara, yari mu biganiro byabereye muri Oman bigamije kuganira n’Amerika. Mu kiganiro yahaye Al Jazeera mbere y’ibitero, yari yavuze ko inzira y’ibiganiro ari yo yumvikana kurusha iya gisirikare.

Ariko ibitero byatangiye ku wa 28 Gashyantare byahagaritse inzira ya dipolomasi. Ubu, Larijani yatangaje ko Iran itazongera kuganira na Washington, ahubwo isezeranya gusubiza Amerika na Israel imbaraga zitigeze zibona mbere.

Uyu munyapolitiki ubu ni we uha umurongo ingamba z’umutekano za Iran mu gihe intambara n’Amerika na Israel ikomeje, kandi asezeranya igisubizo gikomeye mu mateka y’akarere.

Trump yavuze ko aya yari yo mahirwe meza cyane yo gutera no guhangana n’ubutegetsi bwa Iran bwuzuye uburwayi n’ubugome

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *