AmakuruIyobokamana

Amagambo akomeye ya Papa Leo: Abateza intambara bafite ‘ibiganza byuzuye amaraso’

Mu gihe amakimbirane akomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwo hagati, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo wa XIV, yanenze byeruye abayobozi bashyigikira intambara, abigarukaho mu misa y’umunsi mukuru wa Mashami wabaye ku Cyumweru.

Mu butumwa bwe, Papa Leo yashimangiye ko Imana itemera amasengesho aturuka ku bantu bafite uruhare mu guteza intambara, avuga ko abo bayobozi bafite “ibiganza byuzuye amaraso”. Aya magambo yasobanuwe na benshi nk’akomoza ku bitero byagabwe kuri Iran na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije na Israel.

Yavuze ko Yezu Kristu ari umwami w’amahoro, bityo ko nta muntu ukwiye kumwitwaza ashaka gushaka impamvu yo guteza intambara. Yongeyeho ko Yezu atumva, ahubwo yanga amasengesho y’abateza imirwano.

Agaruka ku byanditswe muri Bibiliya, Papa Leo yasubiyemo amagambo agira ati: “Nubwo mwakomeza gusenga kenshi, sinzabyitaho, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso”.

Papa Leo wa XIV, ukomoka muri Amerika, asanzwe azwiho kunenga politiki za Donald Trump, haba ku bijyanye n’abimukira ndetse no ku bibazo by’intambara, aho akomeje kugaragaza ko adashyigikiye imyanzuro imwe n’imwe ifatwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Papa Leo XIV mu misa yo kuri Mashami (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *