AmakuruPolitiki

Amagambo ya Muhoozi yashyize igihugu mu mazi abira

Amagambo aherutse gutangazwa na Gen Muhoozi Kainerugaba yateje impagarara, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga muri Uganda.

Aya magambo yafashwe nk’ateza ubushotoranyi, bituma igihugu gitangira kwibasirwa n’ibitero bya cyber (hackers).
Ibi bitero byibanze cyane ku mbuga za Leta n’izindi serivisi z’ingenzi, bigamije guhungabanya imikorere isanzwe no kwerekana ko hari abatarishimiye ibyo yavuze.

ijoro ryo ku wa 30 Werurwe 2026 Muhoozi Umugaba mukuru w’ingazo za Uganda yifashije urubuga rwa X yatangaje ko ashyigikiye Israel muntambara ihanganyemo na Iran.


Abasesenguzi bagaragaje ko amagambo y’abayobozi akwiye kwitonderwa cyane, kuko ashobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu, haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Bavuga ko amagambo asa n’ateza ubushotoranyi ashobora gutuma igihugu kiba igitero cy’abashaka kukihungabanya.


Ku ruhande rwa Leta ya Uganda, hafashwe ingamba zo gukaza umutekano w’ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukumira no guhangana n’ibyo bitero, ndetse no kurinda amakuru y’ingenzi y’igihugu.

Amagambo Muhoozi yandika kumbuga nkoranyambaga akomeje guteza ikibazo gikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *