Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Iran
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyatangiye kugaba ibitero byinshi by’indege ku murwa mukuru wa Iran, kigamije ibyo cyise “ibikorwa by’ubutegetsi bwa Iran bushyigikira iterabwoba.”
Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Israel yongeye kugaba ibitero ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah, ishinja uwo mutwe kurasa ibisasu ku butaka bwa yo. Hagati aho, Iran ikomeje kugaba ibitero mu bihugu byo mu karere.
Minisiteri y’Ubuzima muri Libani yatangaje ko abantu 31 bamaze gupfa, mu gihe 149 bakomeretse i Beirut no mu majyepfo y’icyo gihugu, nubwo imibare ishobora kwiyongera.
Ibisasu byaturikiye no muri Bahrain ndetse no mu mujyi wa Dubai. Muri Saudi Arabia, umuriro munini wadutse mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli waje kuzimywa.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamwe n’ibindi bihugu bitandatu bifatanyije na yo mu bikorwa byo mu Nyanja Itukura byavuze ko ibikorwa bya Iran ari “akaga gakomeye cyane” gashobora guhungabanya umutekano w’akarere.
Igisirikare cya Kuwait cyo cyatangaje ko indege nyinshi z’intambara z’Amerika zagurutse hafi y’umujyi wa Kuwait. Ntihavuzwe abakomeretse, kandi icyateye iyo mpanuka kiracyakurikiranwa.
Umuryango utabara imbabare wa Croissant Rouge muri Iran watangaje ko abantu 555 bishwe nyuma y’ibitero by’Amerika na Israel mu mijyi irenga 130.
Igitero cya misile cyagabwe na Iran ku mujyi wa Beit Shemesh ku Cyumweru cy’ejo hashize cyahitanye abantu icyenda.
Hagati aho, no muri Chypre ibintu ntibyoroshye. Ibirindiro bya gisirikare by’Ubwongereza byibasiwe n’indege itagira umupilote. Abayobozi b’Ubwongereza bari kwimura imiryango ya bo bayikura muri ibyo birindiro mu rwego rwo kuyirinda.
Ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukomera no gukwira mu bihugu byinshi, bituma ubwoba bwiyongera ko iyi ntambara ishobora gukwira mu karere kose ikagahungabanya.

