AmakuruPolitiki

Amakuru agezweho mu ntambara yo muri Iran

Intambara iri hagati y’Amerika ifatanyije na Israel mu guhangana na Iran imaze gutwara ubuzima bwa benshi no kwangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo inganda zitunganya ibikomoka kuri Peteroli.

Ishyrahamwe HRANA, riharanira uburenganzira bwa muntu, rifite icyicaro muri Amerika ryatangaje ko kuva ku wa 28 Gashyantare 2026, igihe intambara y’Amerika ifatanyije na Israel yatangiriye kuri Iran, abasivile 1,097 bamaze kwicwa, barimo abana 181 bari munsi y’imyaka 10. Abakomeretse bageze ku 5,402. HRANA ivuga ko mu masaha 24 ashize habaye ibitero 104 byibasiye ibigo bya gisirikare, ibitaro n’aho abaturage batuye, kandi hakaba hagishidikanywa niba hari n’abandi bantu amagana bishwe muri Iran.

Imodoka yatewe igisasu muri Iran ((BBC)

Muri Iran habaye umuhango wo gushyingura abanyeshuri n’abakozi bishwe mu gitero abategetsi b’icyo gihugu bavuga ko cyagabwe ku bufatanye bw’Amerika na Israel ku ishuri ry’abakobwa ryo mu mujyi wa Minab, mu majyepfo y’igihugu.

Iran ivuga ko ku wa Gatandatu hapfuye abantu barenga 160 mu bitero byibasiye ibirindiro bya gisirikare n’ubuyobozi bwa byo, harimo n’iryo shuri ryari hafi y’ikigo cy’umutwe wihariye w’ingabo za Iran, IRGC.

Umubare w’abapfuye watangajwe na Iran ushidikanywaho nk’uko bivugwa na BBC, mu gihe igisirikare cya Amerika kivuga ko kiri gusuzuma ibyabaye, naho Israel yo igatangaza ko nta makuru ifite ku bikorwa byabereye muri ako gace.

Israel yagabye ibitero bishya kuri Iran (BBC)

Israel yatangaje ko iri kugaba ibitero bishya muri Iran, nyuma y’uko ivuze ko ku wa Kabiri yibasiye “ikigo cy’ubuyobozi” cy’icyo gihugu. Ibi bibaye mu gihe Amerika yatangaje ko abasirikare ba yo bane—Capt Cody Khork, Sgt 1st Class Noah Tietjens, Sgt 1st Class Nicole Amor na Sgt Declan Coady—biciwe muri Kuwait mu gitero cya drone ku Cyumweru, umunsi umwe nyuma y’ibitero by’Amerika na Israel kuri Iran.

Hagati aho, Israel na Hezbollah bakomeje kurasana misile muri Liban, aho uyu mutwe ushyigikiwe na Iran uvuga ko wibasiye ikigo cya gisirikare cya Haifa mu majyaruguru ya Israel mu kwihorera ku iyicwa ry’Ayatollah Ali Khamenei, mu gihe igisirikare cya Israel cyemeje ko hari ibisasu byinshi byagaragaye kandi byinshi muri byo bikaraswa.

Ubwirinzi bwa Israel bwasamye ibisasu (BBC)

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko Iran irimo kwihorera ku bitero bishya yayigabyeho, aho mu masaha ashize Israel yavugije impuruza iburira kuri misile yaturutse muri Iran, abaturage bagahabwa ubutumwa kuri telefone bubasaba kujya mu bwihisho no kuhaguma. Israel kandi ivuga ko yagenzuye n’ibiturika byaturutse muri Liban nyuma y’ibitero yagabye ku mutwe wa Hezbollah, ikemeza ko misile n’ibindi biturika byafashwe kandi ko nta makuru y’abapfuye cyangwa abakomeretse yahise atangazwa.

Ibiro by’ikigo cy’ubutasi cy’Amerika (CIA) biri muri Arabia Saoudite byagabweho igitero cya drone ku wa Mbere, bikekwa ko ari iya Iran, nk’uko Reuters yabitangaje ishingiye ku makuru y’umuntu ubizi, nubwo hataramenyekana niba ari byo byari bigamijwe kandi CIA ikaba yaranze kugira icyo ibivugaho.

Muri iyi ntambara y’Amerika na Israel bahanganyemo na Iran, n’ambasade ya Amerika i Riyadh yarashweho na drones ebyiri nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’Arabia Saoudite yabitangaje, bigateza inkongi nto no kwangiza bimwe mu bikoresho; nyuma ya yo, ambasade yaburiye Abanyamerika kwirinda kuyigana kandi ku wa Kabiri ihagarika serivisi zisanzwe n’izihutirwa ku bari bafite gahunda yo kuyisura.

Ambasade y’Amerika i Riyadh (BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *