AmakuruPolitiki

Amakuru mashya ku ntambara yo muri Iran – Ishyingurwa rya Khamenei ryahagaritswe

Kuva intambara Amerika ifatanyije na Israel batangije kuri Iran itangiye ibintu bikomeje guhindura isura ari na ko ibikorwa remezo ndetse n’ubuzima bw’abantu batari bake buhatikirira.

Dore bimwe mu by’ingenzi mu makuru agezweho aka kanya:

OTAN yashenye misile yoherejwe na Iran yerekeje mu kirere cya Turukiya (Ifoto: BBC)

Minisiteri y’Ingabo za Turukiya yatangaje ko ingabo za OTAN zashenye misile ya nikleyeri ya Irani yavugwaga ko yanyuze mu kirere cya Iraki na Siriya yerekeza muri Turukiya, ishimangira ko nta muntu wapfuye muri icyo gikorwa. Mu itangazo ryasohotse bwa mbere mu rurimi rw’Igiturukiya, Turukiya yasabye impande zose kwirinda ibikorwa bishobora kurushaho kongera ubushyamirane n’intambara mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Ishyingurwa rya Khamenei Ayatollah ryasubitswe ntihatangazwa indi tariki azashyingurirwaho (Ifoto: BBC)

Itangazamakuru rya leta ya Iran ryatangaje ko umuhango wo gushyingura Ayatollah Ali Khamenei, wari uherutse kwicwa ku wa Gatandatu mu gitero cy’indege z’intambara za Israel zasenye inyubako yari arimo i Tehran, wasubitswe. Uwo muhango wari uteganyijwe kumara iminsi itatu, ndetse imyiteguro yari yatangiye nk’uko byagaragaraga ku mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Gusa abateguye uwo muhango bavuze ko usubitswe kugeza igihe hazaboneka ibikorwa remezo bikenewe, kandi kugeza ubu nta tariki nshya yatangajwe.

Amerika yigambye ko yarashishije Torpedo ‘ubwato bw’intambara’ bwa Iran bwarohamye hafi ya Sri Lanka (Ifoto: BBC)

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ingabo z’Amerika, Pete Hegseth, yemeje ko ingabo z’Amerika ari zo zarashe ubwato bw’intambara bwa Iran bwari mu nyanja hafi ya Sri Lanka, bukarohama. Yavuze ko bwari mu mazi mpuzamahanga ariko bukaraswa na misile ya torpedo burarohama, ntiyatangaje izina rya bwo. Mbere ya ho, igisirikare cya Sri Lanka cyari cyatangaje ko ubwato IRIS Dena bwarohamye mu Nyanja y’Ubuhinde, abantu 140 mu bari baburimo bakaburirwa irengero. Hegseth yongeyeho ko Amerika iri gukoresha imbaraga zikomeye mu bitero bya yo kandi ko, nk’uko Perezida Donald Trump yabivuze, izafata igihe cyose gikenewe kugira ngo ibikorwa bya gisirikare bigerweho uko byifuzwa.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *