AmakuruImyidagaduroShowbiz

Amashimwe y’umunyarwenya Muhinde washoje kaminuza

Umunyarwenya Angelo Kenny Ishimwe wamamaye ku izina rya Muhinde mu bitaramo byo gusetsa bizwi ku izina rya “Gen-Z Comedy Show” yashoje amasomo ye muri kaminuza ya “RP Musanze” kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025.

Aganira n’Inyarwanda, Muhinde ushoje amasomo ye mu ishami ry’Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga (Business and Information Technology), yavuze ko kwiga byamugoraga cyane kuko yakoreraga i Kigali akiga i Musanze bigera aho ahagarika amasomo ye ageze mu wa kabiri, ariko aza gusubizwa mu ishuri ku ngufu na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z comedy Show ndetse akaba amushimira cyane.

Yagize ati: Byari bingoye cyane kuko nakoreraga i Kigali nkiga i Musanze kandi ishuri ryasabaga ko niga igihe cyose. Byaje kunshyiraho umuzigo ukomeye kugeza ubwo naretse kwiga ngeze mu mwaka wa kabiri.”

“Fally Merci ni we wansubijeyo ku ngufu! Yafashe imodoka tujya gusaba imbabazi kuko igihe cyo gutangira cyari cyararenze. Yarambwiye ngo ntabwo ushobora kurekera aho, ugomba kurangiza. Ubu ndamushima cyane kuko byarangiye neza.”

Muhinde yanditse igitabo ku nsanganyamatsiko ku nsanganyamatsiko igira iti: “Icyamunara cyo kuri murandasi (Online Auction)” yifashishije amakuru yakuye mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro. Avuga ko yahisemo kwandika kuri iyi ngingo kuko ikoranabuhanga riri gufata indi ntera mu micungire y’imari n’iby’ubucuruzi, kandi ngo yashakaga kugaragaza uko icyamunara yo kuri murandasi yagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Muhinde yavukiye mu Karere ka Musanze, akurira mu muryango w’abakunda siporo. Yigeze no gukinira ikipe y’abato ya Kiyovu Sports, ariko aza kureka umupira w’amaguru ahitamo gukora urwenya. Yamenyekanye bwa mbere mu mwaka wa 2022 ubwo yagaragaraga mu bitaramo bya Gen-Z Comedy Show ndetse kugeza ubu akaba ari umwe mu banyarwenya barangije kaminuza kandi bari kwitwara neza mu ruganda rw’imyidagaduro.

Muhinde yashoje kaminuza muri RP Musanze

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *