AmakuruImyidagaduro

Amashusho ya Pamella ari kubyinana n’undi mugabo yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Uwicyeza Pamella, umugore w’umuhanzi The Ben, abyinana n’undi mugabo mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2025, akomeje guteza impaka n’ibitekerezo bitandukanye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho yafatiwe mu gitaramo cyiswe “Spinny & Friends” cyabereye muri Zaria Court, aho byagaragaraga abantu batandukanye bari mu mwuka wo kwishimira umuziki n’imyidagaduro. Gusa, uko ayo mashusho yakwirakwijwe ni ko yatumye bamwe mu bakunzi b’ibyamamare batangira kuyasesengura no kuyahera ho bagaragaza ibitekerezo binyuranye.

Hari abavuga ko ibyo Pamella yakoze ari ibisanzwe mu birori by’imyidagaduro, bagashimangira ko kubyina bidakwiye guhita bifatwa nk’ikibazo mu buzima bw’umuryango w’umuntu.

Abandi bo bagaragaje ko ayo mashusho atari akwiriye umuntu uzwi cyane kandi ufite umuryango ukurikirwa n’abantu benshi, bavuga ko ashobora gutuma havuka kwibaza no gushidikanya.

Kugeza ubu, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’Uwicyeza Pamella cyangwa The Ben rigira icyo rivuga kuri aya mashusho akomeje kuvugisha benshi. Ibi bitumye inkuru ikomeza kuba ingingo ikurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho buri wese ayisesengura ayivugaho uko abyumva.

Abasesenguzi b’imyitwarire y’ibyamamare bibutsa ko abantu bazwi bagomba guhora bazi ko ibikorwa bya bo, n’iyo byaba bisanzwe kuri bo, bishobora gusobanurwa mu buryo butandukanye n’ababakurikira, bityo bakaba bakwiye kwitwararika uko bagaragara mu ruhame.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *