Amashusho ye na Bahavu Jeannette yari agiye kumusenyera- Ubuhamya bwa Lucky Murekezi
Umukinnyi wa filime Murekezi Lucky yatanze ubuhamya avuga uburyo filime yari igiye gusenya urugo rwe biturutse ku gufuha k’umugore we.
Uyu mugabo aganira na Isimbi TV yavuze ko ibi byari biturutse ku mwanya yahawe gukina muri filime ya City Maid rumugaragaza ari mu nzira zo kuryamana na Bahavu Jeannette.
Murekezi Lucky yari yahawe gukina muri filime yunganira mu by’amategeko Bahavu Jeannette wakinnye ari mu bibazo gusa bigera aho aba bombi bagirana umubano uganisha ku gukorana imibonano mpuzabitsina.
Murekezi yatangaje ko yatunguwe no kubona agace kamugaragaza ari kumwe na Bahavu bari mu mwuka wo gutera akabariro, abatunganyije amashusho bagatwaye buhoro cyane ibuntu byatumye benshi babibyabazaho.
Aho yagize ati “Naramwuganiraga mu mategeko nkashaka no kumwunganira mu cyumba. Icyo gihe bafashe agace kanjye na Bahavu bagashyira muri Slow Motion, nshuti yanjye harimo ibintu byo kureba icyoroshye gusa mbese yarimo uburaya inshuro miliyoni ku ijana.”
Murekezi yashimangiye ko umugore we yabonye ayo mashusho agafatwa n’amarangamutima yatumye adashobora gutandukanya ubuzima busanzwe n’ibibera muri sinema.
Ati “Umugore wanjye Queen ngo ayibone! Yaravuze ati ‘ndapfuye ndarangiye.’ Abantu baramuhamagara babimubaza nawe ahita anyandikira ubutumwa buva nk’aha bukagera nk’i Nyabugogo ambaza impamvu namuciye inyuma kuri Bahavu gusa nyuma aza gucururuka musobanuriye.”
Murekezi yavuze ko byamutwaye umwanya munini wo gusobanurira umugore we gusa byarangiye abyumvise.

