Amatora naba mu mucyo atabogamye, nzemera ibyavuyemo – Bobi Wine
Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ukomeye muri Uganda, wiyamamariza kuyobora igihugu, yatangaje ko yiteguye gutsinda amatora, ariko ko n’iyo yatsindwa, mu gihe amatora yaba yabaye mu mucyo kandi mu bwisanzure, yakwemera ibyavuyemo kandi akabishyigikira.
Mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru, Robert Kyagulanyi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yasabye leta ya Uganda kudahagarika interineti mu gihe cy’amatora, avuga ko ari ngombwa kugira ngo abaturage bamenye uko amatora yagenze, bityo n’akarere ndetse n’amahanga babashe gukurikirana uko yatsinze cyangwa yatsinzwe.
Yagize ati: “Nintsinda Perezida Museveni, we n’abandi bose bazaba bagomba kwemera icyemezo cy’abaturage. Nubwo byagenda ukundi, abaturage bagahitamo undi, nanjye nzemera aho bashyize amajwi ya bo”.
Amatora ya Perezida n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe kuba ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama uyu mwaka.

Abakandida umunani ni bo biyamamarije umwanya wa Perezida wa Uganda, ari bo:
- Yoweri Kaguta Museveni
- Robert Kasibante
- Joseph Mabirizi
- James Nathan Nandala Mafabi
- Gregory Mugisha Muntu Oyera
- Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine)
- Mubarak Munyagwa Sserunga
- Frank Bulira Kabinga
Perezida Museveni wo mu ishyaka NRM na Kyagulanyi wo mu ishyaka NUP ni bo bafatwa nk’abahanganye cyane, nubwo na Nandala Mafabi wo mu ishyaka FDC abarirwa mu bakandida bakomeye.
Kizza Besigye, wari umaze guhangana na Perezida Museveni inshuro enye mu matora ashize, ntiyitabiriye aya matora kuko afunzwe. Uyu mugabo, wafatiwe muri Kenya mu buryo butunguranye, ubu afungiwe muri Uganda aho akurikiranyweho ibyaha byo kugambanira igihugu.
Amashyaka ahabwa amahirwe menshi yo gutsinda aya matora ni NRM rya Perezida Museveni rifite intero igira iti: “Ducunge neza ibyo tumaze kugeraho”, na NUP rya Bobi Wine rifite intero igira iti: “Tora, cunga ijwi ryawe kandi uririnde”.
Hari abavuga ko Perezida Museveni, kubera imyaka ye n’igihe amaze ku butegetsi, yaba ari gutegura umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, ubu uyobora Ingabo za Uganda, kuzamusimbura ku butegetsi. Icyakora, umuvugizi w’ishyaka NRM, Emmanuel Lumala Dombo, yabihakanye yivuye inyuma.
Yagize ati: “Kubera imyanya n’inshingano Gen Muhoozi yagiye ahabwa, abantu benshi batekereza ko ari gutegurirwa kuyobora igihugu. Ariko muri NRM, gutegura umuyobozi bikorwa binyuze mu nzego zitandukanye, yaba mu Nteko Ishinga Amategeko, mu nzego z’urubyiruko, cyangwa mu buyobozi bwa leta.”
“Abanyamuryango 570 b’ishyaka rya Bobi Wine barafunzwe”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo na Bobi Wine, bavuga ko bahura n’akarengane n’igitutu gikomeye. Bobi Wine, uyobora ishyaka NUP ryabonye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma ya NRM mu matora ya 2021, avuga ko abayobozi benshi b’ishyaka rye bafunzwe.
Yagize ati: “Buri munsi duhura n’akarengane. Buri munsi, amagana y’abanyamuryango bacu barafatwa bagafungwa. Mbere y’uko kwiyamamaza gutangira, abari bashinzwe umutekano wanjye barafashwe. Twashyizeho itsinda rishya rishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza, ariko muri bo 570 ubu barafunzwe”.
Yongeyeho ko itsinda rye ryose rishinzwe umutekano n’iryari rishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza byafashwe mu ntangiriro z’igihe cyo kwiyamamaza, ariko ko bakomeje urugamba rwa bo bashingiye ku byo baharanira.
Uyu wahoze ari umuhanzi wamamaye yavuze kandi ko hari ahantu hatandukanye batemererwa kwiyamamariza, cyane cyane mu mijyi bavuga ko afite abayoboke benshi, ndetse ko hari n’igihe bagabwaho ibitero na polisi. Ibi byemezwa kandi n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, muri raporo wasohoye tariki ya 5 Mutarama 2026.

Polisi ibivugaho iki?
Polisi ya Uganda yemera ko hari abantu bafungwa, ariko ivuga ko baba bafatiwe mu byaha bakoze ku giti cya bo, atari kubera impamvu za politiki.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yahakanye ko abantu bafungwa bazira politiki, avuga ko gukoresha imbaraga biba byemewe mu rwego rwo gufata abakekwaho ibyaha.
Yagize ati: “Ibyo Amnesty yita ihohoterwa, njye mbona ari ibisobanuro bidafite ishingiro, kuko ku rwego mpuzamahanga biremewe gukoresha imbaraga zikenewe mu gufata ukekwaho icyaha”.
Yongeyeho ko bimwe mu bibazo byagiye bigaragara biterwa n’uburyo ibikorwa byo kwiyamamaza byategurwaga, avuga ko hari n’abapolisi bakomereka mu gihe cyo kugerageza gucunga umutekano.
Mu matora ateganyijwe ku wa Kane, hazatorwa kandi abadepite barenga 500. Perezida Museveni, wageze ku butegetsi mu 1986, ari kwiyamamariza manda ye ya karindwi.
Amashyaka yose ari kwiyamamaza ashyira imbere amagambo yibanda ku rubyiruko, rubarirwa muri 70% by’abazitabira amatora muri Uganda.

