AmakuruImikino

Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatashye hoteli ya FERWAFA (AMASHUSHO)

Nyuma y’imyaka irenga 10 yari ishize yubakwa, hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangiye gukora kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025.

Nk’uko FERWAFA yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa X, ikipe y’Igihugu (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 17 ni yo yabimburiye abandi gutaha iyi hoteli mu rwego rwo kuhakorera umwiherero yitegura guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya CEFAFA rizatangira ku wa 15 Ugushyingo 2025.

Iri rushanwa ni ryo rizavamo amakipe azahagararira akarere mu mikino y’igikombe cy’Afurika. Amavubi ari mu itsina A ari kumwe na Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo.

Iyi hoteli y’inyenyeri enye, yatangiye ku bakwa muri Kanama 2015, ikaba yaragombaga kuruza itwaye ingengo y’imari ya miliyoni enye z’amadorali y’Amerika ($4,000,000) ni ukuvuga arenga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni hoteli ifite ibyumba bigezweho 88.

Perezida wa FERWAFA, SHEMA Ngoga Fabrice asuhuza abakinnyi

Ikipe y’Igihugu, Amavubi, y’abatarengeje imyaka 17 ni yo yabimburiye abandi gutaha iyi hoteli

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *