Amayeri ya Trump mu gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu

Trump aganira n’abanyamakuru bo mu Buyapani mbere yo kwerekeza muri Malayiziya
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yishimira kongera kuba Perezida w’iki gihugu muri manda ya gatatu nubwo itegeko nshinga ritabimwemerera.
Ibi, Trump, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira ku mugabane w’Aziya.
Aganira n’abanyamakuru ubwo yari agiye kurira indege isanzwe itwara Perezida w’Amerika, Air Force One, ava mu Buyapani ajya muri Malayiziya (Malaysia), bamubajije niba ashobora kuziyamamariza kuba Visi Perezida mu Gushyingo kwa 2028, Trump avuga ko abyemerewe ariko yongeraho ko nta byo ashaka.
Yagize ati: “Ntabwo nabikora. Ndumva byaba bitangaje. Yego, sinabikora kuko byaba bitangaje cyane. Ntekereza ko abaturage batabyishimira. Ntabwo byaba ari byo”.
Ku kibazo kijyanye no kuba yakwisunga inkiko kugira ngo yemererwe kwiyamamariza manda ya gatatu, Trump yasubije ko “ibyo atigeze abitekereza”.
Ingingo yo kuba Trump yakwiyamamariza manda ya gatatu akenshi ikunze kugarukwaho na bamwe mu bamushyigikiye bifuza ko ingingo zimwe na zimwe z’itegeko nshinga zimukumira zavugururwa.
Mu cyumweru gishize, uwahoze ari umujyanama wa Trump, Steve Bannon aganira n’ikinyamakuru ‘The Economist’, yavuze ko hari imigambi y’uburyo Trump w’imyaka 79, yakongera kwiyamamariza indi manda. Yagize ati: “Igihe nikigera tuzatangaza uburyo byateguwe”.
Trump abona ko mu gihe byaba bidakunze ko yongera kwiyamamaza, Visi Perezida, JD Vance n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ari bo bavamo abakandida beza mu guhatanira kuba Perezida w’Amerika mu mwaka wa 2028 ku buryo umwe muei bo ari we wamusimbura.
Yavuze kandi ko Abarepubublikani bafite amahirwe menshi Abademokarate badafite. Ati: “Icyo nababwira ni uko dufite abantu benshi bashoboye n’amahirwe abandi –Abademokarate- badafite”.
Ivugurura rya 22 ry’itegeko nshinga ry’Amerika ribuza abakuru b’ibihugu kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Kugira ngo iri tegeko nshinga ryongere kuvugururwa, byasaba ko bibanza kwemezwa na 3/4 by’abagize inteko ishingamategeko imitwe yombi (abadepite n’abasenateri) cyangwa bagatumizwa n’Inama Nkuru ishinzwe ivugurura ry’itegeko nshinga hakaboneka 2/3 bya bo, nubwo amahirwe yo kuba ibi byakorwa agerwa ku mashyi.
Uretse ibyo kandi iri vugurura kugira ngo ryemezwe ku mugaragaro ni uko leta nibura 38 zaba zabitoye.
Muri Werurwe 2025, Trump yabwiye ikinyamakuru CNBC ko atazongera kwiyamamariza kuba Perezida ariko nyuma aza kuvuga ko bibaye ngombwa ko yiyamamaza bitamugwa nabi ndetse ko yabyishimira cyane.
Ntibiramenyekana niba Abademokarate bifuza kuziyamamaza mu matora yo muri 2028 nubwo hari benshi bamaze kuvuga ko babyifuza.
Ku Cyumweru gishize, Guverineri w’Intara ya California, Gavin Newsom, yabwiye ikinyamakuru CBS gikorana na BBC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ko yaba abeshye aramutse avuze ko adashaka kwiyamamariza kuba Perezida.
Uwahoze ari Visi Perezida, Kamala Harris, na we aherutse kubwira BBC ko ashobora kuziyamamaza kandi ko bishoboka ko yaba Perezida mu gihe kiri imbere.

Bamwe mu bashyigikiye ko Trump yayobora manda ya gatatu batangiye kwambara ingofero zanditseho “TRUMP 2028”.
Trump, wayoboye manda ya mbere guhera 2017 kugeza 2021, yatangiye manda ye ya kabiri muri Mutarama uyu mwaka.
Uyu Mugabo w’imyaka 79, yakomeje kugenda yerekana ko anyotewe no gukomeza kuba Perezida nyuma ya manda ya kabiri, ndetse bamwe mu bamushyigikiye batangiye kwambara ingofero zanditseho ngo “TRUMP 2028”.
