Amayobera ku bantu bashatse gucengera muri hoteli irimo Denise Tshisekedi i Washington
Umuvugizi wa leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko hari abantu bakekwaho kugerageza kwinjira muri hoteli icumbitswemo n’umugore wa Perezida w’icyo gihugu, Denise Nyakeru Tshisekedi, mu ruzinduko arimo i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru cyanyuze kuri radiyo na televiziyo by’igihugu (RTNC) ku wa Kabiri w’ejo hashize, Muyaya yavuze ko abo bantu bataramenyekana, kandi ko inzego za DRC zatangiye gukorana n’iz’umutekano zo muri Amerika kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye ku byabaye.
Yongeyeho ko kugeza ubu hataramenyekana niba abo bantu barigeze bashobora kwinjira mu cyumba uwo mugore acumbitsemo, ariko yemeza ko ameze neza kandi nta kibazo cy’umutekano afite.
Nubwo nta gihamya yatanzwe, Muyaya yongeye kugaragaza ko leta ya DRC ikunda kubeshya ishyira u Rwanda mu majwi kuri byinshi bibaye, aho no muri iki kibazo yumvikanishije ko rushobora kuba rubifitemo uruhare.
Denise Nyakeru Tshisekedi ari muri uru ruzinduko i Washington ku butumire bwa mugenzi we w’Amerika, aho ari kumwe n’abandi bagore b’abakuru b’ibihugu, barimo n’umugore wa Perezida w’u Burundi.
