Ambasade y’Amerika muri Arabie Saoudite yagabweho ibitero bya ‘drones’
Minisiteri y’Ingabo ya Arabie Saoudite yatangaje ko ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Riyadh yagabweho igitero cy’indege ebyiri zitagira abapilote (drones) nk’uko BBC yabitangaje.
Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X, iyi minisiteri yavuze ko icyo gitero cyateje inkongi y’umuriro ntoya ndetse ko hari ibikoresho bimwe byo muri iyo nyubako byangiritse.
Kubera impungenge z’umutekano, ambasade y’Amerika yahise isaba abakozi ba yo bari muri Arabie Saoudite kuguma mu ngo za bo, cyane cyane abari mu mijyi ya Jeddah, Riyadh na Dhahran. Na none hafashwe icyemezo cyo kugabanya ingendo zitari ngombwa zijya ku birindiro bya gisirikare byo muri ako gace, mu rwego rwo kwirinda ibindi byago bishobora guterwa n’umutekano muke.
Perezida w’Amerika, Donald Trump, yabwiye televiziyo ya NewsNation ko igihugu cye kizihorera vuba cyane nyuma y’iki gitero cyagabwe ku ambasade i Riyadh ndetse n’urupfu rw’abasirikare b’Abanyamerika.
Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Mbere, Amerika yatangaje ko abasirikare batandatu bamaze gupfa, mu gihe abandi 18 bakomeretse.

