Amerika igiye gufata ingamba ku iyubahirizwa ry’amasezerano ya Washington – Landau aganira na Kayikwamba
Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Christopher Landau, kuri uyu munsi tariki ya 17 Ukuboza 2025, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thérèse Kayikwamba Wagner, i Washington DC cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC.
Baganiriye ku mahirwe yo gukorana bya hafi mu gihe RDC yitegura kwinjira nk’umunyamuryango mu Nama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (ONU).
Baganiriye kandi ku ihohoterwa rikomeje kuba mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane nyuma y’uko umutwe wa M23, wagabye ibitero ukagura ibice wigaruriye.
Christopher Landau yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziteze ko Amasezerano ya Washington yubahirizwa kandi agashyirwa mu bikorwa byuzuye, anavuga ko Amerika yiteguye gufata ingamba zo kubahiriza ayo masezerano.
Impande zombi zumvikanye kandi ko hari amahirwe akomeye y’ishoramari ry’abikorera ku giti cya bo ashobora gufasha kubaka amahoro n’umutekano birambye mu karere, bikagirira akamaro impande zose.
Amasezerano ya Washington hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025, ni amasezerano agamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, ashyira imbere guhagarika imirwano n’ibikorwa by’intambara, kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu byombi, no kwirinda gushyigikira imitwe yitwaje intwaro. Ayo masezerano ateganya kubahiriza ingamba z’umutekano, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya zo, guteza imbere ibiganiro bya politiki n’ubuhuza, ndetse no gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu n’ishoramari ry’abikorera, hagamijwe amahoro n’iterambere birambye mu karere.
