AmakuruPolitiki

Amerika igiye kongera gukaza gahunda yo kujyana abasore mu gisirikare

Guhera mu mpera z’uyu mwaka, hari umushinga mushya ushobora gutuma abasore b’Abanyamerika bagejeje imyaka 18 bajya bahita bandikwa mu rutonde rw’abashobora kujya mu gisirikare, bitandukanye n’uko byari bisanzwe aho buri wese yiyandikishaga ku giti cye.

Uyu mushinga w’itegeko watanzwe n’inzego za leta ugamije gushyiraho uburyo bwo kwandika abo basore mu buryo bwikora (automatic), bakimara kuzuza imyaka y’ubukure, aho gutegereza ko bajya kubyiyandikishiriza ubwa bo nk’uko byakorwaga mbere.

Abashyigikiye iri tegeko bavuga ko rizafasha leta kugabanya amafaranga menshi yatangwaga buri mwaka mu kwibutsa no gushishikariza urubyiruko rw’abahungu ruri hagati y’imyaka 18 na 25 kwiyandikisha.

Gusa iri tegeko riracyasuzumwa mbere yo kwemezwa burundu ngo ritangire gushyirwa mu bikorwa. Hari bamwe mu banyamerika barifiteho impungenge, bavuga ko rishobora gutuma abantu bajyanwa ku rugamba batabyemeye, cyane cyane mu gihe habaye intambara.

Amateka agaragaza ko gahunda yo kwandika abagabo bose bashobora kujya mu gisirikare yaherukaga mu 1973, nyuma y’igihe kirekire hari imyigaragambyo yamaganaga intambara ya Vietnam.

Uyu mushinga watanzwe n’urwego rwa leta rushinzwe iby’iyandikwa ry’abajya mu gisirikare, ruzwi nka Selective Service System (SSS), ku wa 30 Werurwe, nyuma gato y’iminsi ibiri Amerika itangiye ibikorwa bya gisirikare muri Iran.

Nk’uko uru rwego rubivuga, ubu buryo bushya buzabaha inshingano zo kwandika abo basore mu buryo bworoshye, aho kudategereza ko babyikorera ubwa bo nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Kuri ubu, muri Amerika, abasore bose bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25 basabwa kwiyandikisha. Kutabikora bifatwa nk’icyaha, ndetse amategeko ateganya igifungo gishobora kugera ku myaka itanu, nubwo mu by’ukuri bidakunze gushyirwa mu bikorwa.

Ariko kandi, kutiyandikisha bishobora gutuma umuntu atabona amahirwe nka buruse za leta cyangwa akazi ka leta, ndetse n’abanyamahanga batuye muri Amerika bashobora kubura ubwenegihugu batabyubahirije.

Imibare ya leta igaragaza ko mu 2024, abiyandikishije bageze kuri 81%, bigaragaza ko hari abacyirengagiza iyi nshingano.

Nubwo leta ishaka kuvugurura ubu buryo, hari impungenge ko bishobora gutuma abantu benshi binjizwa mu gisirikare ku gahato mu gihe intambara yakomeza, cyane cyane iyi iri kuvugwa hagati y’Amerika na Iran cyangwa izindi zishobora kubaho mu gihe kiri imbere.

Ku ruhande rwa leta, umuvugizi w’ibiro bya Perezida, Karoline Leavitt, yatangaje ko uyu mushinga ntaho uhuriye n’intambara ya Iran, avuga ko nta gahunda ihari yo guhita winjiza abantu mu gisirikare, ariko ko ubuyobozi buhora busuzuma amahitamo butandukanye.

Mu mateka y’Amerika, gahunda yo kwinjiza abantu mu gisirikare ku gahato yakoreshejwe inshuro esheshatu, iheruka mu gihe cy’intambara ya Vietnam, aho abantu barenga miliyoni 1.8 banditswe bajyanwa ku rugamba.

Ifoto ya bamwe mu basirikare b’Amerika yakuwe muri GETTY IMAGES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *